Rwamagana: Miss Akiwacu Colombe arasaba urubyiruko gushishoza no guhitamo neza

Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Miss Akiwacu Colombe arasaba urubyiruko n’abana b’Abanyarwanda kumenya gushishoza kandi bakarangwa n’amahitamo meza kugira ngo babashe kwiyubakira ahazaza heza.

Ibi Miss Rwanda Akiwacu Colombe yabitangaje ku wa Mbere, tariki 21/04/2014, ubwo yari mu karere ka Rwamagana mu rugendo rwo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Miss Akiwacu Colombe yadutangarije ko gukora uru rugendo bisobanuye guhagarara ku mateka y’u Rwanda, bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo amateka yayo atazibagirana, bityo bigafasha urubyiruko, abana, n’ibindi byiciro by’abaturage, guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Miss Akiwacu yasabye urubyiruko kwigira kuri aya mateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Kugira ngo bigerweho, ngo bikaba bisaba urubyiruko ndetse n’abana kurangwa n’umuco wo gushishoza no guhitamo neza batarebeye ku bandi. “Niyo abandi batugira inama, ariko gushishoza no guhitamo bikaba ibyacu”.

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe mu rugendo rwo kwibuka abana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe mu rugendo rwo kwibuka abana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Shema Josué, Umuhuzabikorwa w’Umuryango “Unity Family” ugizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu karere ka Rwamagana barokotse Jenoside, ari na wo wateguye iki gikorwa cyo kwibuka abana ku bufatanye na Miss Rwanda, yadutangarije ko iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kane, cyatekerejwe n’urubyiruko kugira ngo bajye bibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo baticwa, ubu baba bari mu kigero cy’urubyiruko ruriho.

Bwana Shema avuga ko urubyiruko rwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rurimo n’abari abanyeshuri, rwashowe mu myumvire mibi y’ivanguramoko, maze agasaba urw’ubu kurangwa n’umutima wo kubaka u Rwanda kandi bimakaza ubumwe mu Banyarwanda bose, kugira ngo buri wese yibone mu gihugu cye.

Uyu muhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana, witabiriwe n’abana bagera kuri 500, urubyiruko rugera kuri 200 ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe abana.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nshimiye nabanyampinga ko barimo kugira uruhare mukubaka umuryango nyarwanda kubwibyo ndabashyigikiye mukugira indangagaciro nakirazira ziranga umuco nyarwanda ariko gukomeza kwiyubaha biturange amatekayo yaranze igihugucyacu kuyibagirwa ninko kwiyibagirwa, AKIWACU turikumwe muguteza urwanda rwacu imbere giramahoro.

MUNYANEZA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka