Nyuma y’Imana n’abakubyaye, igikurikira ni Igihugu - Depite Mukayuhi
Depite Mukayuhi Rwaka Constance arasaba abana bato gukurana umuco wo gukunda igihugu kandi bagaharanira kurwanya ikibi bimakaza icyiza kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ubu butumwa, Depite Mukayuhi yabubwiye abana basaga 500 ndetse n’abandi bagera kuri 200 bari mu kigero cy’urubyiruko bari bateraniye mu Kigo AVEGA cyo mu karere ka Rwamagana, ubwo ku wa Mbere tariki 21/04/2014, bari mu muhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Uyu muhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’akarere ka Rwamagana wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigabiro rwerekeza mu Kigo AVEGA Rwamagana, ari na ho habereye ibiganiro.
Muri uyu muhango witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, Nyampinga w’u Rwanda wa 2014, Miss Akiwacu Colombe ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, abana babwiwe ko bagomba gukurana umuco wo gukunda igihugu cyabo kandi bakamenya amateka nyakuri kugira ngo uzabashyiramo ibitekerezo bibi, bazabyange.
Depite Mukayuhi yabwiye abana ko nyuma y’Imana n’ababyeyi bababyaye, bagomba kumenya ko ikintu gikomeye bagomba gukunda no kubaha ari igihugu cyabo, bityo bagasabwa gukurana umuco wo kucyubaka bakiganisha aheza.
Ku bw’uyu mudepite, ngo gusobanurira aba bana bato bizatuma bakura bamenya neza amateka y’u Rwanda kuko ngo icyo umwana amenye akiri muto akagikurana, ntikimuvamo.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie asaba ababyeyi kurera abana babaha uburere bwimakaza Ubunyarwanda kugira ngo aba bana b’u Rwanda babyiruka bazavemo abayobozi beza bayobora u Rwanda ku mahoro n’iterambere ry’ahazaza.
Ishimwe Aurole Nellyse, wavuze mu izina ry’abandi bana yavuze ko abana, nubwo baba bakiri bato bafite inshingano zikomeye zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bakabigaragariza mu kwanga inyigisho z’amacakubiri kandi mu buzima bwabo bakarangwa no kugira intego kugira ngo hatagira ubashora mu bibi.
Ishimwe yagize ati “Abana tugomba kwimakaza umuco mwiza wo gukunda igihugu cyacu cy’u Rwanda no kugira intego mu byo dukora byose, kuko iyo udafite intego, abandi barayigushakira kandi bakakuyobya.”
Muri uyu muhango, abana bafashe akanya babaza ibibazo by’amatsiko bari bafite ku bwicanyi bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakagenda bahabwa ibisobanuro n’abayobozi mu ngeri zitandukanye bari bahari.
Iyi gahunda yo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana, yateguwe ku bufatanye bwa Nyampinga w’u Rwanda 2014 ndetse n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Unity Family uhuje abanyeshuri bo mu karere ka Rwamagana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
hm, igihugu kiza na mbere yababyeyi ahubwo kuko nicyo kibaguha, ndetse wanabasiga ukajya kukirwanirira cyangwa kukitangira,...ndetse niyo bakwaanga, bakakujugunya, nka bamwe babyara abana bakabata, igihugu cyo ntikimuta!! kiramukuza, kikamugaburira, akagituramo, kikamucungirumutekano nkabandi bose,ndetse nubwo umubyeyi yagambanira igihugu, burya aba akwiye igihano cy’urupfu, ariko igihugu kigasagamba.......niyo mpamvu abantu bashobora guhara byose , ababyeyi, imiryango, ndetse nUBUZIMA bwabo ariko bakakitangira! rwanda urakarama iteka ryose, amen