Burera: Basabwa kwizihiza Pasika ikabasiga ari bashya

Abakristu Gatolika bo mu karere ka Burera, muri santarari ya Butete, Paruwasi ya Kinoni, barasabwa kuba bashya bakitandukanya n’ibibi byose bakagera ikirenge mu cya Yezu Kristu wabitangiye agapfira ku musaraba maze akazuka ku munsi mukuru wa Pasika.

Izi ni zimwe mu nyigisho zatangiwe mu gitambo cya misa yo wizihiza umunsi mukuru wa Pasika yabereye muri iyo santarari ku cyumweru tariki 20/04/2014.

Icyo gitambo cya misa cyari cyitabiriwe n’abakristu babarirwa mu bihumbi b’ingeri zose: abagabo, abagore, abana, abasaza ndetse n’amakecuru, bigaragara ko bishimiye Pasika ukurikije n’imyambarire yabo yari inogeye amaso.

Abakristu Gatolika bo muri Santarari ya Butete babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye misa ya Pasika.
Abakristu Gatolika bo muri Santarari ya Butete babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye misa ya Pasika.

Muri icyo gitambo cya misa abakristu basabwe kwemera ndetse no guhamya ko Yezu Kristu yazutse akava mu bapfuye kandi bakishimira izuka rye. Bityo Pasika igasiga ari bashya mu mitima yabo bagaca ukubiri n’ikibi aho kiva kikagera.

Aba bakristu basobanuriwe ko Yezu Kristu wazutse nta handi ari uretse mu baturanyi babo, mu bo bashakanye, mu bana babo, mu babyeyi babo, ibyo bigatuma barushaho kubana neza mu rukundo no mu mahoro.

Bamwe mu bakristu twaganiriye bahamya ko Pasika ituma bibuka urukundo Yezu yakunze abantu, akanabitangira ku musaraba. Ibyo ngo bibatera ibyishimo nabo bagaharanira kugera ikirenge mu cye; nk’uko Hatangimbabazi Théogène abisobanura.

Abakristu Gatolika bo muri santarari ya Butete, mu karere ka Burera bibukijwe ko bagomba kwizihiza Pasika ikabasiga ari bashya.
Abakristu Gatolika bo muri santarari ya Butete, mu karere ka Burera bibukijwe ko bagomba kwizihiza Pasika ikabasiga ari bashya.

Agira ati “Uyu munsi ubundi ibyishimo ni byinshi cyane, urebye mu mutima hari ikintu cyahindutse: ngiye kugenda nkundane na bagenzi banjye, nkurikije uburyo (Yezu) yadukunze akemera no kudupfira, nanjye nirwo rukundo ngiye kuzirikana guhera uyu munsi.”

Undi mukristu wo muri Santarari ya Butete, witwa Ahishakiye Marcel, avuga ko Pasika ayijyanisha no gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye.

Agira ati “Pasika icyo igomba kudusigira, tugomba gukora igikorwa cy’urukundo nk’uko Yezu yabikoraga: kuyamba abatishoboye: nk’umukecuru uri mu nzu idahomye, tukayihoma, maze bikagaraga neza mu bikorwa byacu bya Gikristu.”

Abakristu Gatolika bo muri Santarari ya Butete bishimiye umunsi mukuru wa Pasika bavuza n'ingoma.
Abakristu Gatolika bo muri Santarari ya Butete bishimiye umunsi mukuru wa Pasika bavuza n’ingoma.

Abakristu bo muri santarari ya Butete bakomeza bavuga ko kandi bizihiza Pasika bazirikana bamwe mu batishoboye kuburyo hari icyo babagenera kuri uwo munsi.

Aba bakristu kandi bishimira ko Pasika ya 2014 bayumviye muri Kiliziya yabo nshya yuzuye. Ni nyuma yaho Pasika y’umwaka wa 2013 bayumviye hanze kuko iyo Kiliziya yari icyubakwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka