Rayon Sport yateje imvururu kuri Stade Amahoro kubera kutishimira imisifurire

Nyuma y’umukino wayihuje na AS Kigali aho yanganyije igitego 1-1 bigatuma itakaza umwanya wa mbere, Rayon Sport yateje imvururu zamaze iminota hafi 20, abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana b’iyo kipe barimo gushyamirana na Polisi y’igihugu yababuzaga gutera akavuyo muri Stade Amahoro yari imaze kuberamo umukino.

Intandaro y’izo mvururu nk’uko byatangajwe n’umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ngo ni umusifuzi Munyanziza Gervais wabogamye muri uwo mukiko, uwo mutoza avuga ko hari ibyemezo byinshi yagiye yirengagiza gufata kandi byagombaga gutuma Rayon Sport itsinda.

Umusifuzi Munyanziza akirangiza umukino, umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael yahise amusanga mu kibuga [nta wari uzi icyo agiye kumubwira], maze abakinnyi be baramukurikira, bituma Polisi yinjira mu kibuga ishaka gucunga umutekano w’umusifuzi.

Umukino wa Rayon Sport na AS Kigali wabaye ku cyumweru tariki 20/04/2014 warimo ishyaka ryinshi.
Umukino wa Rayon Sport na AS Kigali wabaye ku cyumweru tariki 20/04/2014 warimo ishyaka ryinshi.

Amagambo yahererekanywaga n’umutoza, umusifuzi na Polisi, niyo yabaye intandaro y’imvururu zamaze umwanya munini abakinnyi, umutoza ndetse n’abafana bamwe bari bamanutse mu kibuga bashyamirana na polisi mu gihe cyamaze iminota hafi 20, kuko no hanze ya Stade abafana barimo gutera amahane.

Muri uko gushyamirana na Polisi, umukinnyi Amissi Cedric wa Rayoon Sport yahawe ikarita y’umutuku ubwo yari agiye gukiza mugenzi we Ndatimana Robert wari mu maboko ya Polisi, gusa nyuma yaje kurekurwa.

Polisi y’igihugu yaje guhosha izo mvururu, ariko mu rwego rw’umutekano ireka abafana bose barabanza barataha ndetse iherekeza umusifuzi Munyanziza Gervais ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda-FERWAFA aho yagombaga kubika ibikoresho.

Byatangiye umutoza Luc Eymael n'abakinnyi ba Rayon Sport baterana amagambo n'umusifuzi Munyanziza Gervais ndetse n'abapolisi.
Byatangiye umutoza Luc Eymael n’abakinnyi ba Rayon Sport baterana amagambo n’umusifuzi Munyanziza Gervais ndetse n’abapolisi.

Nyuma y’izo mvururu, umutoza Luc Eymael wazigizemo uruhare, yavuze ko yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona ariko ko icyamubabaje ari imisifuriye ngo yabogamye.

Eymael yagize ati, “Mu byukuri igikombe ubu dusa n’aho twamaze kugitakaza ariko ikibabaje ni ibyabereye mu kibuga mwese mwabibonye. Penaliti ebyiri twimwe zigaragara zaduciye intege cyane, kandi hari amakosa menshi ya AS Kigali umusifuzi yirengagije.
Mwabonye ukuntu umunyezamu wa AS Kigali yatindije umukino bikabije ariko bongeraho iminota ine gusa, ibi ni akarengane”.

Kasa Mbungo André umutoza wa AS Kigali ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45, yavuze ko yakaniye cyane Rayon Sport kuko yari akiri mu makipe ashaka gutwara igikombe cya shampiyona, ko atari agamije guhima Rayon Sport cyangwe se gufasha APR FC nk’uko ngo bamwe babikekaga.

Abafana ba Rayon Sport bari bafite amahane menshi, bisaba Polisi guhangana nabo.
Abafana ba Rayon Sport bari bafite amahane menshi, bisaba Polisi guhangana nabo.

Ati “Twebwe twaje mu mukino dushaka gukomeza gushaka igikombe kandi byashobokaga urebye imikino twari dusigaranye. Nta muntu n’umwe twavuganye nawe yaba APR FC cyangwa Rayon Sport. Turashimira Imana ko tubonye inota rimwe imbere y’ikipe ikomeye nka Rayon Sport, ubu tugiye gukomeza dukore kugeza shampiyona irangiye turebe ikizavamo”.

Twifuje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda-FERWAFA ngo tumenye niba hari icyemezo gifatirwa Rayon Sport yateje imvururu cyangwe se niba hari ibyemezo biza gufatitwa umusifuzi , tubwirwa ko hagomba gutegerezwa raporo ya Komiseri w’umukino bakabona gufata umwanzuro.

Amahane yari menshi cyane nyuma y'umukino, Rayon Sport itishimira imisifurire bituma Polisi itabara.
Amahane yari menshi cyane nyuma y’umukino, Rayon Sport itishimira imisifurire bituma Polisi itabara.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ndi umufana wa as kigali, ariko imvururu zabaye zatewe na arbitre nubwo twari duhanganye rayon ifite 3_1 kuko bayibye penarite pe ndararamye.

alias yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

kabisa nisawa biriya bihano birakwiye,bibere nayandimakipe urugero,futu sintambara,disipurine muri futu niyambere

kwitonda jean nepo yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

Nduzibitazoroha,Rayon,nka Ekipetuziko,ikuriye,ayandiniyoyagakwiriyegukora,ahanonkariya?Gusa jye sinyifana,mfana "APR,fc"nkukobahana,andi,m’ekipenayobayihanishegukinantamufana,iriyamikino,isigaye.Umutozanawe,ahanwentazongeregutozambeya Champion.Kandibibabere,isomo,kujyirangobatazongeranubutaha.Naho Apr,yamaze,agahinda,hamwe,nigitego1yarimaziminsi,itsinda.Murakoze.

Jummy yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

Shaloom,Rayon Sport nihanwe kubera imyitwarire bagaragaje, kurenganwa ntibivuga kwitwara kuriya gusa uriya musifuzi biragaragara ko yabogamye cyane pe! ntago byumvikana kuko niba FERWAFA atariyo yamutegetse gusifura kuriya. FERWAFA nihane uriya musifuzi kuko yagaragaje ubusa bwinshi nimba ataribwo harakantu yatamiye.

Rosine yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Muby’ukuri tuve mu bintu byo gukurura twishyira uriya musifuzi ntabwo ari ubwa mbere arenganya rayon sport muribuka ko hari nikindi gihe yasifuriye rayon na APR gusa ntabwo ari uwabigize umwuga ikindi ntabwo iriya myitwarire y’abafana ariyo kuko ntamusaruro bitanga ikindi uriya coach wa Rayon areke ibintu bya reaction nkabiriya kandi arabikunda cyane gusa FERWAFA dutegereje umwanzuro wayo kandi niba itazi icyo ibereyeho umupira wo mu Rwanda ntaho ujya.

ALI MAKUZA yanditse ku itariki ya: 23-04-2014  →  Musubize

Ariko abapolisi bo mu Rwanda ntabwo bigishijwe guhosha imvururu/ Kuki ubona buri gihe babangukirwa no gukubita? Bapangirwe amahugurwa byihuse naho ubundi ibi bakoze sibyo.

kiki yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Ariko niba FERWAFA ibogamye ikabituma abasifuzi bakangiza umupira ntibitege ko hari aho umupira w’u Rwanda uzatera imbere.
None se ikipe izaba iya mbere bayibiye cyangwa se yatanze ruswa ku ikipe bakina ngo yitsindishe maze nigera hanze mu bindi bihugu izarenge umutaru?

kaka yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

NJYE MFANA KIYOVU RWOSE,ARIKO NYIRABAYAZANA W’IZI MVURURU NI UMUSIFUZI UREBYE UBURYO YITWAYE KURI UYU MUKINO NIBA ARI UBUSWA BWE YABABARIRWA,ARIKO NIBA ARI IZINDI NGUFU YABA YARAHEMUTSE.NANJYE NARI MPIBEREYE NDI MURI 1 RWOSE RAYO BARAYIBYE BIKABIJE.ARIKO NA NONE BAFANA BA RAYO MUGIRE DISCIPLINE KABISA.AHUBWO CEDRIC YABIRENGANIYEMO RWOSE,KUKO WE YARI AGIYE GUTABARA MUGENZI WE ROBERT.FERWAFA IBYIGEHO NEZA ITAGWA MU MUTEGO W’IBIGAMBO BIRI HANZE AHA NUMVIYE MU MIGINA KO NA YO IHUZAGURIKA.

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Fair play Rayon! What a shame to you! Ku rwana bigaragaza umukinnyi utari mature.

FARWAFA ishishoze neza kandi irarame kuko umwana udacishijweho akanyafu ntamenya ko gukina n’ikara byotsa agatoki. Iyo ni mentality ya bana nzambe.

gaga yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

Hello

Iyi team bayihane bihanukiriye mbese nk’uwayiha gukina Championat itaha yose nta ba Rayons muri stade .
None se football yabaye intambara ?!!
Murakoze

Francois yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

Rayon bayifatire ibihano kuko biriya si football nubugome kuko gutsindwa ntibivuga kurwan, imikino isigaye izakine ntamufana mu kibuga.

rtonk yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka