Kwibukira ku nzibutso no kuzisura ngo bifasha benshi mu barokotse Jenoside - Aegis Trust

Umuryango mpuzamahanga wiyemeje kurwanya itsembatsemba no kwigisha ubumuntu, Aegis-Trust, ukaba wita ku rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi, wavuze ko abantu n’ibigo (muri rusange) basura cyangwa bibukira ku nzibutso za Jenoside, bagira uruhare rukomeye mu gufasha abarokotse ndetse no kwita ku nzibutso.

Aegis yashimye ko banki ya COGEBANKI yibukira ku rwibutso rwo ku Gisozi (mu mujyi wa Kigali), ikanatanga inkunga yo kwagura urwo urwibutso no gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, nk’uko byatangajwe na Freddy Mutanguha, uhagarariye Aegis Trust mu Rwanda.

Aegis irimo kwagura urwibutso rwo ku Gisozi, yongeraho ikibanza cyo kwibukiramo (amphitheatre), ahazajya habera amamurika, ububiko bw’inyandiko zitandukanye zivuga kuri Jenoside n’ikigo mpuzamahanga kizajya kiberamo inyigisho.

Abakozi ba COGEBANKI bashyira indabo ku mva z'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwo ku Gisozi.
Abakozi ba COGEBANKI bashyira indabo ku mva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwo ku Gisozi.

Mutanguha yagize ati: “Kuba COGEBANKI yibukira hano byagize akamaro gakomeye kuko hari ababyeyi baje batubwiye ubukene bafite turayitabaza ibatera inkunga y’igishoro cyo kwagura imishinga yabo; hari umwana wacitse akaguru muri Jenoside iyi banki yahaye inyunganirangingo, ndetse ubu ikaba imaze kutwemerera ibihumbi 20 by’amadolari yo kwagura inyubako z’uru rwibutso”.

Yavuze ko mu myaka ibiri ishize Abanyarwanda basura urwibutso bagabanutse basigara batarenga 50%, mu gihe cyashize ngo bari bamaze kugera kuri 70%; ibyo bigaterwa n’uko benshi ngo bumva ko bamaze kugera ku rwibutso, n’ubwo atirengagiza n’ikibazo cy’amikoro make kuri benshi.

“Nyamara guhora umuntu aza hano byungura umuntu byinshi, kuko niyo utabona inkunga y’amafaranga utanga, wunguka ubumenyi burushijeho; byaba ari ikigo cyaje gusura urwibutso cyangwa kwibuka, bigafasha kumenya uburyo buri wese ukibamo yabana n’undi”, Mutangana.

Abakozi ba COGEBANKI bibukiye ku rwibutso rwo ku Gisozi mu kibanza gishya cyitwa Amphitheatre, muri iyi weekend ishize.
Abakozi ba COGEBANKI bibukiye ku rwibutso rwo ku Gisozi mu kibanza gishya cyitwa Amphitheatre, muri iyi weekend ishize.

Gukomeza kwibuka ngo bituma habaho gusubiza amaso inyuma bagaha agaciro abazize uko baremwe n’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, nk’uko Depite Jean Marie Vianney Gatabazi yagiriye inama abakozi ba COGEBANKI, ko binafasha kureba imbere mu gukumira ko Jenoside yakongera kuba, no gufasha abayirokotse kugira icyizere cyo kubaho.

Umwe mu bashinze COGEBANKI, Bwana Katabarwa Andre yavuze ko kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi no kurutera inkunga bibashimishije, kuko ngo hashyinguwe imibiri yari imiryango ya benshi mu bashinze iyo banki; ngo bamaze kubona barokotse Jenoside banga guheranwa n’agahinda, bishingira ikigo cy’imari cyo kubateza imbere.

Abakozi ba COGEBANKI babanje gukora urugendo rwo kwibohora, baruhereye mu mujyi wa Kigali bagana ku Gisozi.
Abakozi ba COGEBANKI babanje gukora urugendo rwo kwibohora, baruhereye mu mujyi wa Kigali bagana ku Gisozi.

Abakozi ba COGEBANKI bajya kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi buri mwaka, babanje gukora urugendo rwo kwibohora ruhera mu mujyi rwagati wa Kigali aho bakorera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka