Rukomo: Bahangayikishijwe n’ubutaka bwabo bwibarujweho undi muntu

Mu gihe abaturage b’umudugudu wa Rurenge agace kitwa Ibuka gatuwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, barasaba kugobokwa kuko ubutaka bwabo bwibarujweho undi muturage, ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bubizeza ko iki kibazo kizakosorwa vuba kuko uwabubaruweho nawe nta ruhare yabigizemo uretse kwibeshya kw’ababururaga.

Uyu mudugudu wa Rurenge uhana imbibe n’uwa Benishyaka watujwemo imiryango 16 y’abarokotse Jenoside, imiryango 8 haruguru y’umuhanda indi munsi yawo. Ubutaka bw’aba barokotse Jenoside bwabaruwe nyuma y’abandi baturage nyuma yo kwemererwa kubwibaruzaho.

Imiryango ituye haruguru y’umuhanda yarabaruriwe ihabwa n’agapupuro kazashingirwaho bahabwa icyangombwa cya burundu ariko indi miryango ihana imbibe n’umudugudu wa Benishyaka ngo yabwiwe ko ubutaka bwayo bwibarujweho na Kamanzi Josephine.

Rutagengwa Charles avuga ko ibi byabateye impungenge mu gihe bari bazi ko Leta yahabahaye ngo bahature. Bamenye ko aya mazu n’ubutaka bwayo abaruwe kuri Kamanzi Josephine kuwa 03 Mata ubwo umukozi wo mu biro by’ubutaka yazaga guha udupapuro tubanziriza icyangombwa cya burundu akaduha abo haruguru y’umuhanda bo bakabwirwa ko batuye mu butaka bw’undi muntu.

Guhera kuri iyi nzu (ibumoso) ayo munsi y'umuhanda yose ubutaka bwayo bwibarujweho undi muntu.
Guhera kuri iyi nzu (ibumoso) ayo munsi y’umuhanda yose ubutaka bwayo bwibarujweho undi muntu.

Umukecuru Maria Mukamutara avuga ko bitumvikana ukuntu batura bakanakoresha ubutaka imyaka irenga 10 ntawe uvuga ko ari nyirabwo nyuma bakumvako hari uwabwibarujeho. Kuri we avuga ko azabuvamo ari uko Leta yabumuhaye imubwiye iti ntirurira.

Kuba ubu butaka bwarabaruwe kuri Kamanzi Josephine ngo ntabwo ari uko yashatse kubwiba. Uwishatse Ignace umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo avuga ko iri kosa ryatewe n’uko abashyiraga imyirondoro n’ubuso bw’ubutaka umuntu atunze mu mashini babyibeshyeho bwose bakabumuha n’amazu arimo.

Gusa ngo na nyiri ubwite ibi ntabizi. Iki kibazo rero ngo kikaba kiza gukemuka kuko abashinzwe ibiro by’ubutaka babizi gusa ngo ikibazo n’uko uyu wabubaruweho akirwaje umuntu. Impamvu y’uku kwibeshya ngo ni uko uyu Kamanzi nawe afite ikibanza yabaruje hafi n’ubutaka bw’iyi miryango yacitse icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi miryango uko ari 16 yatujwe muri ubu butaka guhera mu mwaka wa 2002. Bo bakaba baratinze kubarurirwa imitungo yabo kubera ko hari hataremezwa niba iyi mitungo bayibaruzaho cyangwa iguma mu maboko ya Leta.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka