Kash Power yasohoye indirimbo inegura Primus Guma Guma Super Star

Umuhanzi Dufitumukiza Jeremie uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Kash Power yashize ahagaragara indirimbo “Profit” inenga imikorere ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).

Kash Power avuga ko yakomeje guterwa agahinda n’uburyo abahanzi bashyirwa mu muri PGGSS bityo abona uruhare rwe ari ukuririmba ibyo atishimira muri iri rushanwa.

Mu ndirimbo profit, Kash Power avuga ko hari abajya mu irushanwa batabikwiye atari n’abahanga nta n’ibigwi bafite mu muziki w’u Rwanda.

Kash Power agira ati “birakwiye ko irushanwa nka ririya rijyamo abantu babishoboye kandi babikwiye, ntabwo byumvikana ukuntu umuntu ufite indirimbo imwe cyangwa ebyiri yajya mu irushanwa ryitwa ko ari iry’ibyamamare, nta kindi nari gukora uretse kubishyira mu nganzo”.

Umuhanzi Dufitumukiza Jeremie uzwi ku izina ry'ubuhanzi nka Kash Power.
Umuhanzi Dufitumukiza Jeremie uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Kash Power.

Umuhanzi Kash Power avuga ko kuva ku nshuro ya gatatu ya PGGSS yakomeje kumva inganzo imukirigita akumva agomba gutanga umusanzu we ngo irushanwa nka ririya rirusheho kunogera abarikunda, bityo ahita ahimba indirimbo profit ashaka kuvuga ko hari abantu baboneraho ku mahirwe y’abandi bakabasimbura batabikwiye.

Umuhanzi Kash Power amaze gukora indirimbo zigera kuri 5 harimo izitwa “ku mutima” na “kuki” avuga ko yaririmbanye na Mani Martin. Uyu muhanzi ngo afite indoto yo kuzaba umwe mu bahanzi bakomeye muri afurika y’uburasirazuba.

Kash Power avuga ko uretse kuba igihangange mu minsi ya vuba aza gufungura inzu y’umuziki (studio) ikazaba yitwa “super fighters”.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka