Burera: Bahagurukiye “Abarembetsi” ngo kuko basigaye banagirira nabi abashinzwe umutekano

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’inzego z’umutekano muri ako karere buratangaza ko bwahagurukiye bikomeye abajya kurangura kanyanga muri Uganda, bazwi ku izina ry’Abarembetsi, kuko bateza umutekano muke kuburyo hari n’igihe bagirira nabi abashinzwe gucunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Ibi byatangajwe ku wa gatanu tariki ya 18/4/2014 mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera yabereye mu murenge wa Cyanika.

Abarembetsi nibo bazana kanyanga mu karere ka Burera bayikuye muri Uganda.
Abarembetsi nibo bazana kanyanga mu karere ka Burera bayikuye muri Uganda.

Muri iyo nama y’umutekano hagaragajwe ko Abarembetsi ari bo baza ku mwanya wa mbere mu guhungabanya umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ndetse no mu karere ka Burere muri rusange.

Umurenge wa Cyanika ni imwe mu mirenge yo muri ako karere ituriye uwo mupaka kandi ukaba n’icyambu cy’abo Barembetsi.

Abaturage batuye muri uwo murenge bavuga ko Abarembetsi iyo bagiye kurangura kanyanga muri Uganda banyura ahitwa Nyagahinga, bakagenda bakoze umurongo muremure, bafite intwaro zirimo ibyuma, imipanga ndetse n’ibisongo kuburyo uwo bahura nawe bamugirira nabi.

Abo baturage bavuga ko amarondo atatinyuka guhagarika Abarembetsi kuko baba babarusha ingufu bityo bagatabaza inzego zishinzwe umutekano.

Kubera ko abarembetsi baba barasabitswe na kanyanga ngo usanga batanatinya abashinzwe umutekano bafite n’imbunda. Ngo usanga ahubwo bashaka kugirira nabi abo bashinzwe umutekano babatera nk’amabuye; nk’uko Mukundufite Nasani, umwe muri abo baturage, abisobanura.

Umuyobozi w'akarere ka Burera avuga ko bahagurukiye bikomeye Abarembetsi.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko bahagurukiye bikomeye Abarembetsi.

Agira ati “N’abanyamutekano iyo babatangiriye ahubwo (abarembetsi) nibo babasatira kugira ngo babashe kubakubita, harimo n’umwe w’umunyamutekano, w’umu-Local Defense, babashije gutsinda aho hakurya ku mupaka kubera ko yari abatangiriye nyine.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahereye kera burwanya Abarembetsi nyamara ntibacike burundu. Abo bafashe babambura kanyanga ubundi bagashyikirizwa inkiko bagakatirwa hakurikijwe amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko hafashwe ingamba nshya kuburyo Abarembetsi bazahashywa ntibazongere guteza umutekano muke muri ako karere.

Agira ati “Twafashe umwanzuro ko abayobozi b’inzego z’ibanze mu midugudu bagiye gufatanya, twese tugafatanya kugira ngo rwose icyo kintu (kugirira nabi abashinzwe umutekano) cyoye kongera kuzabaho.

Ati “Abantu b’Abarembetsi nibahinduke. Bakore indi mirimo irahari, bahinge, borore, bacuruze, bakore ubukorikori aho kwiroha mu biyobyabwenge.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko murwego rwo gukomeza guhashya abo Barembetsi bashyizeho ingamba ko akabari kazongera gufatirwamo kanyanga kazajya gahita gafungwa burundu.

Abanyaburera bavuga ko mu karere kabo Abarembetsi bagenda bagabanuka kubera ko bafatanya n’ubuyobozi kubarwanya. Ngo abagaragara muri ako karere ni abaturuka mu tundi turere duturanye n’akarere kabo.

Aba baturage bavuga ko ariko hari abaturage batinya gutanga amakuru yaho Abarembetsi baba bari ngo kuko iyo babimenye usanga bahohotera abo baturage babarandurira imyaka cyangwa bakica nk’amatungo yabo.

Ibyo bituma hibazwa niba koko Abarembetsi ndetse na kanyanga bizacika burundu muri ako karere.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka