Nyanza: Abaturage 44% ntibagerwaho n’amazi meza

Ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Nyanza gihangayikishije umubare munini w’abaturage b’ako, ku buryo abangana na 44% bategerwaho nayo hafi yabo kandi asukuye ibyo ngo bikaba ari imbogamizi ku mibereho myiza y’abaturage bahatuye.

Iki kibazao cy’amazi meza atabasha kugera ku mubare munini w’abaturage b’akarere ka Nyanza yaba mu batuye mu bice by’icyaro ndetse no mu gice cy’umujyi, cyagejejweho abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage ubwo basuraga aka karere tariki 18/4/2014.

Abadepite bagize komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage bafata ifoto y'urwibutso n'abayobozi mu karere ka Nyanza.
Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage bafata ifoto y’urwibutso n’abayobozi mu karere ka Nyanza.

Ku ikubitiro mu bibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwagaragarije aba badepite birimo ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kuba ingorabahizi ku baturage n’ubuto bw’ibitaro by’aka karere butajyanye n’umubare w’abaturage baza kubyivurizamo.

Kambayire Appoline umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza avuga ko abaturage bangana na 44% aribo batagerwaho n’amazi meza.

Asobanura iby’iki kibazo cy’ibura ry’amazi yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zitera ibura ry’amazi mu karere ka Nyanza zishingiye ku miterere y’aka karere ndetse no kuba bimwe mu bice bikagize ari amayaga asanzwe azwiho kugira ikibazo cy’amazi.

Uyu muyobozi ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze avuga ko utundi turere turi hejuru ya 80% mu kuba abaturage batwo bagerwaho n’amazi meza ariko ngo mu karere ka Nyanza abagera kuri 56% bonyine nibo bagerwaho n’amazi meza.

Yagize ati: “Ibi birasaba ko intumwa za rubanda mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite badukorera ubuvugizi kugira ngo abaturage bacu nabo bagerweho n’amazi meza kuko amazi ubwayo ari ubuzima.”

Depite Mukarugema Aphonsine, Visi perezida wa komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite, avuga ko ingendo nk’izi bakomeje kugirira mu turere dutandukanye tw’igihugu mu rwego rwo kureba ibibazo bigiye biriyo kugira ngo babikorere ubuvugizi nk’intumwa za rubanda.

Nyuma yo kugezwaho ibibazo bitandukanye bikenewe gukorerwa ubuvugizi mu karere ka Nyanza aba badepite berekeje mu bitaro by’akarere ka Nyanza nk’uko bakunze kubigirira no mu tundi turere dufite ibitaro.

Muri ibi bitaro by’akarere ka Nyanza bagaragarijwe uko bihagaze muri iki gihe basobanurirwa ko ikibazo bafite ari inyubako zishaje zitakijyanye n’igihe. Zimwe mu nyubako zasabiwe gukorerwa ubuvugizi ni izijyanye naho ababyeyi babyarira bigaragara ko hashaje cyane mu gihe cy’ubukoroni bw’Ababiligi.

Hon. Mukarugema Aphonsine wari uyoboye iri tsinda ry’abadepite mu karere ka Nyanza yishimiye uko ibitaro bya Nyanza byirwanaho bigatanga serivisi nziza ku baturage bititaye ku bibazo bimwe na bimwe bagiye bafite birebana n’akazi kabi ka buri munsi ko kwita ku barwayi baza babagana.

Intumwa za Rubanda zari muri uru ruzinduko rwakorewe mu karere ka Nyanza zarimo depite Nyandwi Désiré, Depite Mutesi Anitha, Depite Mujawamariya Berthe na Depite Mukarugema Aphonsine wari iyoboye iryo tsinda ryabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka