Kamonyi: Abamotari bibumbiye muri SOTRAMORWA bari mu gihirahiro

Abamotari ba sosiyeti itwara abagenzi kuri moto SOTRAMORWA baribaza uko bazakomeza gukora n’aho bazabariza imisanzu bayitanzemo, nyuma y’aho ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), gishyiriye ahagaragara itangazo rihagarika amwe mu masosiyeti atwara abagenzi kuri moto harimo n’iyi irimo kubera ikibazo cy’ibyangombwa bidahuje n’ibyo bakora.

Mu ntangiro z’icyumweru cya tariki 14 Mata, niho RURA yatangarije kuri Radio Rwanda ko hari amasosiyeti ane harimo na SOTRAMORWA yahagaritswe gukora, bityo abatwara abagenzi kuri moto bafite uburenganzira bahawe n’ayo masosiyeti bakaba bakwiye gusaba ubundi mu makoperative yemewe.

Abamotari benshi baheze mu gihirahiro kubera amafaranga yabo.
Abamotari benshi baheze mu gihirahiro kubera amafaranga yabo.

Ku wa gatatu tariki 16/4/2014 abamotari bo mu karere ka Kamonyi bakimara kumva iby’iri tangazo, baganye ku biro by’iyi sosiyete bo biherereye mu murenge wa Runda bashaka umuyobobozi w’aho ngo abahe ibisobanuro ariko ntibahamusanga.

Abaganiriye na Kigali Today batangaza ko bumvise ko RURA yahagaritse uburenganzira bari barahawe kandi bari barabutanzeho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25. Bavuga ko babajije abayobozi ba bo bakababwira ko ari ibihuha, ariko ntibabegere ngo babasubanurire impamvu y’ayo matangazo yatanzwe.

Kuri uyu baribaza uko bazagaruza ayo mafaranga n’indi misanzu batanze n’uburyo baba bakoramo mu gihe batabonye ubufasha.

Bavuga ko binjiye muri iyo sosiyeti bari baziko ari koperative, ariko bamaze kugeramo basanga imikorere ya yo ntaho ihuriye n’iyamakoperative, kuko nta na rimwe bajyaga bakora Inteko rusange y’abanyamuryango cyangwa ngo bagire umwanya wo kumurikirwa umutungo wa bo, kuko mbere yo kwinjiramo buri wese yatangaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 na buri cyumweru bagatanga 600 frw.

Mu gihe ibibazo bya SOTRAMORWA bitarakemuka, hari amakuru avuga ko bamwe mu bamotari bari bayigize batangiye kwibumbira mu yindi Sosiyeti nshya yitwa “Rwanda Motorcyclists Transports ltd”, iri gshakirwa ibyangombwa n’uwitwa Tuyisenge Zacharie wari usanzwe uhagarariye SOTRAMORWA muri Kamonyi afatanyije na Nkurunziza Benjamin uhagarariye Sindika y’abatwara abagenzi kuri moto SYTRAMORWA.

SYTRAMORWA niyo yabanje guhurizwamo abanyamuryango ba SOTRAMORWA, iri zina ngo rikaba ryarahinduwe kuko sendika idaharanira inyungu ahubwo ikora ubuvugizi. Ubwo rero sendika yasigaranye gukora ubuvugizi bwa sosiyeti yibarutse.

Haba umuyobozi wa SOTRAMORWA cyangwa uwa SYTRAMORWA mu karere ka Kamonyi, bose batangaza ko umuyobozi wa bo ku rwego rw’igihugu witwa Evode yababujije gutanga amakuru detse na nyir’ubwite ntiyigeze yitaba telefoni y’umunyamakuru wa Kigali Today.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka