Nyamasheke: Abakuru b’imidugudu bazarihirwa ubwisungane mu kwivuza

Nyuma yo kubisaba, abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Nyamasheke bemerewe na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, ko umwaka utaha w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga bose bazarihirwa na Leta.

Minisitiri Musoni yavuze ko abakuru b’imidugudu bakora akazi gakomeye kandi gakwiye gushimwa n’igihugu kandi ko igihugu ntacyo kitazakora ngo kibahe ibishoboka byose byabafasha kurushaho gukora neza akazi kabo.

Minisitiri Musoni yavuze ko abakuru b’imidugudu aribo shingiro ry’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho akabona ko bakwiye kuza mu myanya ya mbere kuba bahabwa ishimwe ryo kuba bitanga umunsi ku munsi kandi nta gihembo bagenerwa, yababwiye kandi ko uko igihugu kizagenda gutera imbere bazagenda babona ibihembo bitandukanye.

Minisitiri Musoni James ashyikiriza abakuru b'imidugudu telefone bazajya bifashisha mu kazi kabo.
Minisitiri Musoni James ashyikiriza abakuru b’imidugudu telefone bazajya bifashisha mu kazi kabo.

Abakuru b’imidugudu igize akarere ka Nyamasheke bemerewe guhabwa ubwisungane mu kwivuza nyuma yuko kuri uyu wa 17/04/2014 bahawe amaterefoni agendanwa bazajya bakoresha mu buzima busanzwe mu guhamagara abayobozi bose mu ntara ku buntu.

Yagize ati “mumaze kugeza igihugu cyanyu kuri byinshi, mugiye kujya mwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza kandi hari n’ibindi byinshi byiza tuzabaha, ndetse tuzashyiraho amarushanwa abakora neza kurusha abandi bahabwe inka zo korora abandi bahabwe amagare yo kubafasha gukora akazi kabo.”

Abakuru b’imidugudu bavuze ko bakomeje guhabwa agaciro bakwiye mu gihugu cyabo bavuga ko byari bigoye kubona ubwisungane mu kwivuza kubera akazi kenshi umukuru w’umudugudu agira amanywa n’ijoro.

Munyakazi Etienne yavuze ko byabaga biteye isoni kujya gusaba ubwisungane mu kwivuza abaturage bazi ko wowe utarabutanga.
Yagize ati “kuko abaturage bacu babaga bazi ko natwe tutarabubona n’abafite ubushobozi basaga nk’ababaye ibigande, ariko ubu Leta yacu idushyize igorora, bizagenda neza kurusha”.

Minisitiri Musoni hamwe n'abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke barimo n'abakuru b'imidugudu igize ako karere.
Minisitiri Musoni hamwe n’abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke barimo n’abakuru b’imidugudu igize ako karere.

Habanabakize Elias we ngo kuba umukuru w’umudugudu atagira umushahara kandi agakora iminsi myinshi akorera igihugu, ngo iyi ni intambwe igaragaza ko igihugu kibashyigikiye.

Yagize ati “kuba nicaranye na minisitiri akampa ubwisungane mu kwivuza binyereka ko ibyo nkora umunsi ku munsi mbifitiye igihembo cy’ishimwe kuko bihabwa agaciro”.

Abayobozi b’imidugudu bari baherutse gusaba guhabwa ibyicaro by’imbere mu nama zitegurwa n’akarere ndetse bemererwa guhabwa terefoni, uyu munsi bishimiye ko byashyizwe mu bikorwa.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Habanabakize Elias ni umuyobozi usobanutse mu Mudugudu wa Kinini.

H.Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka