Ngoma: Umwana w’imyaka 9 yitabye Imana agwiriwe n’ikirombe

Irambona Francois wari ufite imyaka 9 wo mu mudugudu wa Kibimba, akagali ka Buriba, umurenge wa Rukira mu karere ka Ngoma yapfuye tariki 16/04/2014agwiriweho n’ikirombe ubwo we n’abagenzi be bacukuraga igitaka cyo gukorera isuku amazu y’iwabo.

Ubuyobozi bw’u murenge butangaza ko uyu mwana ikirombe cyamugwiriye ubwo we nabandi bana bari bagiye gucukura igitaka cyo gukurungira inzu y’iwabo.

Uyu mwana Irambona ngo ni we wari wabanjijemo imbere mu kirombe ntiyabasha kurokoka ariko bagenzi be bo ni bazima kandi ntibigeze bakomereka; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’umurenge wa Rukira, KeneddyMutabazi.

Abo bana ngo bahise bihutira kumenyesha ababyeyi babo ko mugenzi wabo yaguye muri icyo kirombe bagezeyo basanga yashizemo umwuka nibwo guhita nabo bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bajyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Mutabazi akomeza atunga agatoki bamwe mu babyeyi kuba bohereza abana mu birombe kandi bazi ko bashobora guhura n’ibibazo birimo n’impanuka.

Mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kuba impanuka nk’iyi ubuyobozi bw’umurenge kubufatanye na police ikorera muri uyu murenge bafatanije n’abaturage mu gikorwa cyo gusiba icyo kirombe.

Uretse kuba uyu mwana yagwiriwe n’ikirombe, ababyeyi baturiye ibiyaga bahora basabwa kwirinda kohereza abana ku biyaga kuvoma bonyine kuko hari aho byateje ikibazo aho hari uwaguyemo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka