Urubanza rwa Hora Sylvestre wishe Bella, rwabaye nko gucubya umujinya w’abaturage (VIDEO)

Urubanza rwa Hagumamahoro Sylvan wiyise Hora Sylvestre wari umukozi wo mu rugo i Nyamirambo; ngo rwanyuze umuryango wa Mujiji Deo wiciwe umwana witwaga Uwase Isimbi Shalom bakundaga kwita Bella, ndetse rugaragara nko gucubya umujinya abaturage bari bafitiye uregwa ubwo bwicanyi.

Abantu benshi bari bitabiriye iburanishwa ry’urwo rubanza muri sitade y’i Nyamirambo kuri uyu wa kane tariki 17/4/2014, barimo abafite umujijnya ku buryo hari abifuzaga ko yakwicwa, n’ubwo nta gihano cy’urupfu kiri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Hagumamahoro Sylvan alias Hora Sylvestre, azanywe mu imbere y'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri stade ya Nyamirambo.
Hagumamahoro Sylvan alias Hora Sylvestre, azanywe mu imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, muri stade ya Nyamirambo.

Ababyeyi n’abavandimwe ba nyakwigendera Bella, bagaragazaga ishavu no kwijima mu maso, ku buryo byageze mu gihe Ubushinjacyaha butanga ikirego, nyina wa Bella agafatwa n’ihungabana.

“Dushimishijwe no kuba ubushinjacyaha busabiye Hora Sylvestre igihano kiruta ibindi, nizere ko aricyo urukiko ruzamukatira ku munsi w’isomwa ry’urubanza”, nk’uko Mujiji Deo, se w’umwana witabye Imana, yatangarije abanyamakuru nyuma y’icibwa ry’urubanza.

Hora Sylivestre imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimuriye imirimo yarwo muri stade regional i Nyamirambo.
Hora Sylivestre imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimuriye imirimo yarwo muri stade regional i Nyamirambo.

Tuyisenge Joseph Amani, umwe mu baturage bari bitabiriye urubanza, avuga ko kuba Hagumamahoro Sylvan ari amazina yiswe n’ababyeyi be, akayahindura akiyita Hora, ari irigenurano risobanura ko yari asanzwe afite umugambi wo kwica umuntu mu muryango wa Mujiji.

Hagumamahoro yemeye nta maniniza menshi ibyaha bitatu aregwa byo kwica Bella, guhinduranya amazina mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano, nyuma yaje kubisabira imbabazi abaturage baramukomera.

Umubyeyi wa nyakwigendera Bella yari yahogoye.
Umubyeyi wa nyakwigendera Bella yari yahogoye.

Mu kwiregura ku cyaha cyo kwica Bella, Hagumamahoro wiyise Hora yashatse ko umuryango wa Mujiji uhinduka abafatanyacyaha, aho yagize ati: “Jyewe bariya bantu narabagaye kuko bari mu rugo bose, ntitwari ku gasozi; ubwo se bari hehe; bari kunkoma imbere nanjye sinkore ibyongibyo; ko mu rugo hari huzuyemo abasore batanu, bose bakoraga iki; bo nta ruhare babigizemo? Nabo bagombye kuba barafashwe!”

Ku bijyanye no kubeshya amazina no gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano (biriho ifoto ye ariko amazina atari aye), Hagumamahoro Sylvan yabanje kwiregura avuga ko yagiye gushaka ibyangombwa, bamubajije amazina avuga ko yitwa Hora Sylvestre; ko yumva nta cyaha yishinja kuri icyo kirego. Umwunganira bari bahagararanye mu rubanza, ntiyigeze agira icyo amufasha mu kwiregura kwe.

Se wa nyakwigendera Uwase Isimbi Shallon ak Bella.
Se wa nyakwigendera Uwase Isimbi Shallon ak Bella.

Hagumamahoro Sylvan witwa kandi Hora Sylvestre, ngo yari amaze imyaka 14 akora akazi ko mu rugo kwa Mujiji; aho ngo yirukanywe kubera uburyo yari amaze igihe yitwara nabi. Ngo yamaze kubona yirukanywe, ajya kugura icyuma, aragaruka bagirango aje gusaba imbabazi, ahamagara Bella bageze ku irembo, aramusogota, umuca umutwe.

Ubushinjacyaha bwasabiye Hagumamahoro Sylvan wiyise Hora Syvestre, igihano kiruta ibindi mu mategeko y’u Rwanda, ari cyo cya burundu y’umwihariko hamwe no kwamburwa uburenganzira yemererwa n’amategeko, kubera ibyo byaha bitatu aregwa byo kwica umuntu, gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano no kubeshya amazina ye.

Stade Regional ya Nyamirambo yarimo abantu benshi bitabiriye iburanishwa ry'urubanza rwa Hagumamahoro Sylvan.
Stade Regional ya Nyamirambo yarimo abantu benshi bitabiriye iburanishwa ry’urubanza rwa Hagumamahoro Sylvan.

Urubanza rwa Hagumamahoro Sylvan cyangwa Hora Sylvestre, ruzasomwa ku wa mbere tariki 21/4/2014 ku isaha ya saa kumi z’umugoroba muri sitade y’i Nyamirambo, nk’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatanze umwanzuro nyuma yo kumva impande zombi zaburanaga.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ndabonuwo munyabyaha adakwiriwe nogufungwa ahubwo __

mugabo jackso yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

Yari akwiye gusaba imbabazi kuko Nyagasani abasha kumubabarira no kumweza,nubwo yazapfira muri Gereza,dore ko ibyo yakoze ari indengakamere.

alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

nyuma yo gukatirwa agomba gushyikirizwa urwego rushinzwe amagereza rushyira mu bikorwa igihano yakatiwe, kandi ni emprisonnement spécial, ntakabone ibyo amategeko ateganya byose. kandi twiyamye ba rugigana baza kutuvangira; amaraso yamenwe ahora atabaza iteka ryose; amaso ye ajye ahora mu mwijima kuko yishe umucyo ntateze kuzongera kuwubona ukundi. Sharia! umuntu nk’uyu ntaba agomba kuba mu isi y’abazima; ténèbre gusa gusa gusagusagusagusagusagusagusagusa à l’infini
kandi rwose mu mategeko ahana abakoze ibyaha nk’ibi, ntabwo za mbabazi Perezida w’igihugu ajya atanga
ntizigomba kureba bene aba bantu kuko ageze hanze nta kindi akora uretse guteza stress abo yahekuye.
puuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuundababaye
yewe Leta yaragowe nk’uyu koko imucumbikire kweri?arya imisoro y’abanyarwanda. ntagakore imirimo y’amaboko kuko bituma abona izuba, so akabona ibyiza Imana yaremye kandi abivutsa ubuzima akababaza abo Imana yaremye yaremye. mwakoze inkuru zacu murazitambutsa neza. dore ngo ararega agatuza n’ubwanwa byuzuye ubugome; nawe ngo ni umuntu puuuuuuuuuu hagowe amabere yakonkeje. ukwiye igitonyanga cy’amazi cyo mu mutwe for the same time kikazakoza ubwo bwonko utazanduza ubutaka bw’Urwanda. les regret sont sterillet sha, kandi ngo ubwenge buza ubujiji buhise; jyenda uzicwe na regret uzizire wenyine ntuzagire uwo utera umwaku; reka twandike pour se décharger sha nabyo ni uburyo bwo kwivura; wadusigiye intimba twese ababyeyi abana abakuru. Leta izasubire mu mategeko ishyireho gereza yihariye ikwiriye abantu nka bariya; kuko ntabwo bakwiriye gufungirwa hamwe na bandi ndavuga aho buma amajwi y’abantu

abayo yanditse ku itariki ya: 22-04-2014  →  Musubize

turamwamaganye uwo mwicanyi
emprisonnement spécial niyo akwiye, agahabwa akato; ntakwiye kubone izuba n’abimana yaremye

abayo yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

Agahinda ntikica kishengura munda,
urukiko rumukatire urumukwiye, aho afungwa mu buryo buri special akazicwa n’ibitekerezo bizajya bihora bimugaruka by’ibibi yakoze; ntakagire aho ahurira n’isi y’abazima,afungirwe mu mwijima, aho atazongera kubona ubwiza bw’Imana n’ibyo yaremye ndetse n’abo yaremye; afungirwe ahe wenyine, akorerwe robot izajye iba ariyo imucunga ataziyica;
Imana iti Gahini we Abeli arihe? amaraso y’inzirakarengane yamennye azamusame iteka. Imana nayo irababaye kubera yishe umwana wayo; [email protected]

abayo yanditse ku itariki ya: 21-04-2014  →  Musubize

abantu bameze batya bakwiye gufungwa burundu batarya batanywa.gahunda yo kuburanishirizwa muruhame turayishyigikiye.

yadusoneye yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ubutabera bukore akazi kabwo kuko akwigiye igihano kiruta ibindi byose mu mategeko ahana y’u Rwanda

Joe yanditse ku itariki ya: 19-04-2014  →  Musubize

Ariko mbaze yica uriya mwana ubundikoko kontawatabaye
nuwishe akagera aho acika ntago byumva ese harikumanywa
cg nimugoroba.birangoyekubyumva birababaje

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Yemwe ntagihano cyaboneka kimukwiriye!

Muvandimwe Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Erega ubwo yambaye costume daaaaa!

Mukama yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Hanyumase ya bonye umyunganira murubanza

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Murakoze Kigalitoday,kuko dukeneye inkuru y’uru rubanza kuko uyu mugome yadukoze mu nda twese ababyeyi. UBUTABERA NI BUKORE ICYO BUGOMBA GUKORA.

mwanangungu yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka