Rwamagana: Gushima Ingabo zahoze ari iza FPR ngo ntibikwiye kuba ku magambo gusa
Abanyarwanda bavuga ko bashimira Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi ku bw’ubutwari n’ubwitange zagize zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994, barasabwa ko uku gushima kwabo kwashingira ku mutima maze kukava mu magambo gusa ahubwo kukajyana n’ibikorwa byo gukunda Igihugu.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne, ubwo tariki ya 16/04/2014 yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, by’umwihariko hibukwa Abatutsi biciwe mu Ishuri rya Saint Aloys Rwamagana.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kigabiro, hatambutse ubutumwa butandukanye bwo gukomeza abayirokotse ariko by’umwihariko, bugasingiza Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ku bw’urukundo n’ubwitange zagaragaje zihagarika Jenoside, zigatabara Abatutsi bari bakiriho ndetse abari baziyoboye bagashyiraho leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iha amahirwe buri wese nta vangura.
Izo mpamvu z’ubutwari n’ubwitange bwaranze Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zatumye bamwe bavugira mu ruhame ko bazashaka umwanya n’igihe kugira ngo bazishimire ku mugaragaro ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zakoze.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne na we yafashe akanya ashimangira ubutwari bw’Ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi, kuri ubu zahindutse Ingabo z’Igihugu (RDF) ariko kandi asaba abaturage gutekereza cyane ku byo bavuga bazishimira kugira ngo bimakaze mu mitima yabo intego yo gukunda igihugu no kucyitangira, ari na byo izi ngabo zahoze ari iza FPR zarwaniye ndetse bamwe muri zo bakabura ubuzima.
Madame Muhongayire yavuze ko Ingabo z’Igihugu zidakeneye amaturo yo kuzitura ahubwo ko igikwiriye ari uko umugambi wazo wo gukunda igihugu wakwimakazwa mu mitima y’Abanyarwanda bose kandi bakirinda ikintu cyatuma u Rwanda rusubira mu icuraburindi.
Madame Muhongayire yanenze bikomeye bamwe Banyarwanda, by’umwihariko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babifashijwemo n’izi ngabo, zikabavura bagakira, nyuma bagafashwa kwiga, bakabona akazi bagakora; nyamara barangiza bagatatira igihango, bakagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Muhongayire yasabye ashikamye ko gushimira Ingabo z’Igihugu nta kindi bisaba uretse kugira umutima wo gukunda igihugu no kucyitangira kandi asaba ko byava mu magambo gusa ahubwo bikajyana n’ibikorwa.
Uyu muhango wo kwibuka no kunamira imibiri isaga 900 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Kigabiro (imbere ya Kiliziya Gatolika), witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye, barimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major General Frank Mushyo Kamanzi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|