Rwinkwavu: Imibiri igera kuri 500 y’abazize Jenoside yajugunywe mu byobo none byananiranye kuyikuramo

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza hari ibyobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro mbere ya Jenoside byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bazize iyo Jenoside none ubu byananiranye kuyikuramo.

Iyo myobo ngo ni miremire cyane kandi ikaba ihingukira ku mazi, ku buryo n’uwagerageza kujya kuvanamo iyo mibiri na we ashobora kuhasiga ubuzima. Jenoside ikirangira iyo myobo ngo yari ikikijwe n’ibihuru byinshi ku buryo haciyeho igihe kitari gito amakuru y’uko hari abantu bayijugunyemo ataramenyekana.

Ayo makuru ngo yamenyekanye nyuma y’uko abantu bagera kuri batatu baharokokeye batanze ubuhamya bw’uburyo abantu bagiye bayijugunywamo, abantu bahita batangira gushakisha uburyo iyo mibiri yavanwamo ariko birananirana, nk’uko Munyeragwe Jean Claude, umwe mu bagize komite y’abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Rwinkwavu abivuga.

Uyu ni umwe mu myobo yaugunywemo imibiri y'abazize Jenoside none byananiranye kuyivanamo.
Uyu ni umwe mu myobo yaugunywemo imibiri y’abazize Jenoside none byananiranye kuyivanamo.

Avuga ko inzego zitandukanye za Leta n’izirengera abacitse ku icumu rya Jenoside zagerageje gukuramo iyo mibiri ariko bikananirana. Ati “Leta yaragerageje, CNLG yaraje baragerageza bazana abahanga n’abatekinisiye kuvamo birananirana kubera ko ni icyobo kinini cyane kandi gishyira mu mazi. Batayemo imibiri rero kuyikuramo biratunanira”.

Muri Jenoside hari Abatutsi benshi bari bahungiye mu gace ka Rwinkwavu bizeye kuharokokera kuko no mu bundi bwicanyi bwagiye bukorerwa Abatutsi mbere ya 1994 ababashaga kuhahungira ngo bahungishwaga na bamwe mu Babirigi bakoraga muri sosiyete yitwaga Geo-Rwanda yacukuraga amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu nk’uko Munyeragwe abivuga.

Gusa ngo muri Jenoside yo mu 1994 siko byagenze kuko abahahungiye bishwe urw’agashinyaguro n’interahamwe zabaga muri ako gace.

Ati “Geo-Rwanda yari igizwe n’Ababirigi barimo amoko abiri (aba-flamands n’aba-wallows), abari bahagarariye igice cy’Abatutsi kuko icyo gihe Ababirigi na bo bari bafite ibyo bice bibiri, bagerageje guhungisha Abatutsi bose bahigwaga muri icyo gihe.

Kubera ayo mateka bari bafite ko muri 59 basogokuru bahishwe n’Ababirigi hano, muri 94 abenshi bahungiye muri ibi bice, Interahamwe n’abateguraga Jenoside ibi byobo byarabafashije niho abantu bacu benshi biciwe babatamo”.

Imyobo yajugunywemo imibiri y'Abatutsi yarazitiwe, nta bikorwa by'ubucukuzi bigikorerwa hafi ya yo.
Imyobo yajugunywemo imibiri y’Abatutsi yarazitiwe, nta bikorwa by’ubucukuzi bigikorerwa hafi ya yo.

Ibi byobo ngo bigaragaza ubugome bukabije Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John abivuga.

Avuga ko ari ubugome bukabije kuba abantu baravanye gasegereti ikuzimu barangiza bakoherezayo abandi bantu. Gusa navuga ko n’ubwo byananiranye kuvana iyo mibiri muri iyo myobo, abayijugunywemo bagomba gusubizwa icyubahiro bambuwe muri Jenoside.

Agira ati “Ibi byobo byacukuwe kugirango bavanemo gasegereti, abanzi bo bakajya babireba babiteze bavuga ngo tuzashyiramo abantu.

N’amabuye y’agaciro bayavanyeyo nay o bayashyira hejuru, noneho warangiza ugashyiramo abantu? Twarabiganiriye twemeza ko hazagira igikorwa hagatunganywa hagashyirwa ikintu kigaragaza ko haguyemo abantu, abantu bakajya bajya kuhibukira bakahashyira indabo”.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza avuga ko ibi byobo bigaragaza ubugome bukabije Jenoside yakoranywe.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko ibi byobo bigaragaza ubugome bukabije Jenoside yakoranywe.

Urwibutso rwa Rwinkwavu rushyinguyemo imibiri igera ku 3400. Umubare w’imibiri yajugunywe muri ibyo byobo bikaba byarananiranye kuyivanamo ntuzwi neza, ariko mu kigereranyo ngo igera muri 500.

Abarokotse Jenoside b’i Rwinkwavu basaba ko aho hantu hakubakwa urwibutso rugaragaza amateka y’abahajugunywe mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka