Akarere ka Ngororero gakomeje kuza mu twa mbere mu kurwaza bwaki

Mu cyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima ku birebana n’indwara ziterwa n’imirire mubi mu Rwanda, akarere ka Ngororero gakomeje kuza mu turere 4 twa mbere tugifite ikibazo cy’abana barwaye bwaki.

Iki cyegeranyo cyasohotse mu gihe abashinzwe ubuzima mu karere ka Ngororero batangaza ko bwaki igenda icika, kuko hakozwe ubukangurambaga n’ubuvuzi ndetse imibare ikaba yaragabanutse cyane aho bavuga ko yavuye ku bantu 1000 mu mwaka wa 2009 ikagera ku 121 muri 2013.

Mu gushaka kumenya uko iki kibazo gihagaze, twasuye bimwe mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bya Kabaya byari bisanzwe bimenyereweho kugira abana benshi barwaye iyo ndwara, maze dusanga nta bana bamerewe nabi mu bigo nderabuzima kuko na bake bafite icyo kibazo bakurikiranwa bari mu miryango yabo, naho ku bitaro tukaba twarahasanze abana 2 gusa baharwariye.

Ababyeyi bigishijwe guteka indyo yuzuye ariko haracyavugwa bwaki.
Ababyeyi bigishijwe guteka indyo yuzuye ariko haracyavugwa bwaki.

Mu myaka yashize kugeza muri 2012, akarere ka Ngororero kakunze kuza mu myanya ya mbere mu dufite abantu benshi bafite indwara ziterwa n’imirire mibi, ariko umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Ngororero Kanyeganza Emmanuel akaba aherutse kudutangariza ko bwaki isa n’iyarandutse.

Nyirasinamenye Jeanne bita akazina ka “maman nutriments” ushinzwe imbonezamirire mu bitaro bya Muhororo yadutangarije ko mu mezi arenga 5 ashize nta mwana ufite uburwayi bukomeye uri mu murongo utukura urazanwa kuri ibyo bitaro, kandi agahamya ko ibigonderabuzima bifite bene abo bana bihita bibohereza ku bitaro kuko byo bidafite ubushobozi bwo kuvura abana nk’abo.

Bimwe mu bikorwa byakozwe mu kwita ku mirire y'abana.
Bimwe mu bikorwa byakozwe mu kwita ku mirire y’abana.

Kuba akarere ka Ngororero karongeye kuza mu turere twa mbere mu turwaje bwaki, hari abasanga abaturage cyangwa abakurikirana ikibazo cy’indwara z’imirire bashobora kuba batanga amakuru atari yo, cyangwa se abashyira uturere mu byiciro bakaba bagendera ku makuru ashaje.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka