Ruhango: Nyuma yo gukiza Abatutsi 500 asanga u Rwanda ruzaba ibendera ry’impuhwe z’Imana

Padiri Stanis ukomoka mu gihugu cya Pologne warokoye Abatutsi 500 mu gihe cya Jenoside muri paruwase ya Ruhango, avuga ko abona u Rwanda ruzaba ibendera ry’impuhwe z’Imana imbere y’amaso y’isi yose kubera ibitangaza bikomeje kuhabera.

Agira ati “reba amahano yagwiririye u Rwanda, none dore ibitangaza bisigaye bibera muri iki gihugu, reba za Kibeho, hano Ruhango, za Kabuga n’ahandi henshi habera impuhwe z’Imana. Njye nkunze kuvuga ko u Rwanda ruzaba indererwamo ibindi bihugu byireberamo. Sibyo nkubwiye? Tegereza uzambwira.”

Padiri Stanis kugeza ubu afite imyaka 67 y’amavuko, yatangiye kuyobora paruwase ya Ruhango mu mwaka 1991 kugeza 2003 ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko akibera muri iyi paruwasi, ubu amaze imyaka 34 mu Rwanda.

Ubwo Jenoside yatangiraga muri 1994 Abatutsi bagera kuri 500 bahungiye muri iyi paruwase yarayoboye, bene wabo wa Padiri Stanis babaga i Kigali ngo babonye ko ibintu bimaze gukomera baza inshuro eshatu zose bamwinginga ngo batahe akanga, ndetse bageze aho bamubwira ngo dore amadorali n’iba ufite ikibazo cya tike ngiyo vayo dutahe.

Padiri Stanis ukomoka mu gihugu cya Pologne warokoye Abatutsi 500 mu gihe cya Jenoside muri paruwase ya Ruhango.
Padiri Stanis ukomoka mu gihugu cya Pologne warokoye Abatutsi 500 mu gihe cya Jenoside muri paruwase ya Ruhango.

Gusa we yakomeje kubatsembera ababwira ko atasiga intama yaragijwe. Padiri Stanis yakomeje kugabwaho ibitero byinshi ariko ngo kubera ukwizera yari afite akanasenga cyane, nta muntu numwe wigeze agwa muri iyi paruwase.

Mur iki gihe cya Jenoside muri paruwase hagiye hagaragara ibitangaza bitandukanye, aho bari bamaze iminsi batarya bagafata amazi bagashyira ku ziko bagacanira agakama bakongera, ku nshuro ya gatatu bakabona haje umuntu rwihishwa abazaniye ibishyimbo n’umuceri.

Hanabaye igitangaza cyo kwirukana Interahamwe z’i Kigali. Hari kuwa gatanu kuri 13/05/1994 saa cyenda, ku isaha y’impuhwe. Paroisse iterwa n’Interahamwe kabuhariwe z’i Kigali i Gikondo zuzuye kamyoneti eshanu.

Padiri Stanis yaryamye imbere y’isakaramentu yubitse umutwe ku butaka arasenga, abandi nabo batera indirimbo yo gusingiza Imana, irabumva, haza umusirikare mukuru (Koloneli) utari ufite umugambi mubi nku w’izo Nterahamwe. Yari avuye mu rugo rw’ababikira guhisha umuntu, yavuze ijambo rye rimwe gusa za nterahamwe ziragenda nta n’isazi zishe, abandi bakomeza gusingiza Imana.

Ikindi gitangaza ni icyo gusangiza abicwaga n’abicaga, ubwo Interahamwe za Kibungo na Bugesera zageraga mu Ruhango zihunga zarengaga ibihumbi 60 inzara izishe zishaka gutera mu rugo kwa Padiri.

Kuri Paruwasi ya Ruhango bahize «kwa Yezu nyirimpuhwe» kubera ko hari abantu baza kuhasengera bafite ibibazo bigakemuka.
Kuri Paruwasi ya Ruhango bahize «kwa Yezu nyirimpuhwe» kubera ko hari abantu baza kuhasengera bafite ibibazo bigakemuka.

Yezu ngo yarabyanze yohereza amakamyo ya rukururana yuzuye ibiribwa, babuze aho bakatira n’aho babibika, babizanira Padiri Stanis is aba ariwe ubibika kandi abicunga agaburira ab’imbere mu gikari n’abari inyuma «Interahamwe».

Padiri Stanis ati “Inkotanyi ngo zageze mu Ruhango kuwa 30/05/1994 zirokora abasaga 500 bari mugikari no mu babikira. Nta muntu n’umwe waguye hano ku butaka bwa Paruwasi azize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ibivugwa kuri uyu mu padiri mu gihe cya Jenoside ni byinshi ariko we avuga ko atariwe wabikoze, ahubwo ngo zari imbaraga z’Imana. Avuga ko hari igihe Interahamwe zamuteye zivuga ngo afite imbunda, zimugeze imbere azemerera ko ayifite.

Arababwira ngo mbereke ko nyifite? Akora mu mufuka azamura ishapure ati “dore imbunda yanjye ngiyi, kandi ifite amasasu menshi urugamba nzarutsinda.” Baramureba barumirwa bacaho baragenda.

Padiri Stanis avuga ko iyo yibutse ibyabaye yumva ubukonje muri we, ariko nanone ngo abantu bakwiye guhindukirira Imana. Abarokokeye muri iyi paruwase, bavuga ko badafite uburyo bavuga Padiri Stanis , kuko ngo bamufata nk’umuntu udasanzwe.

Buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi kuri Paruwasi ya Ruhango haza gusengera abantu batandukanye kubera ibitangaza bihabera.
Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kuri Paruwasi ya Ruhango haza gusengera abantu batandukanye kubera ibitangaza bihabera.

Cassian Karisa warokokeye muri Paruwasi ya Ruhango ngo nta fite uko yavuga Padiri Stanis gusa akabona ikimukwiriye ari uko yashyirwa mu ntwari z’u Rwanda.

Kubera ibi bitangaza byagiye bibera muri paruwase ya Ruhango, ubu hasigaye hitwa kwa Yezu Nyirimuhwe, buri cyumweru cya mbere cy’u kwezi hahurira abantu baturutse hirya no hino ku isi baje gusengera ibibazo bafite kandi bigasubizwa, iri sengesho ryo gukiza abantu naryo rikaba ryaratangijwe na Padiri Stanis.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana niyo izamuhwmbera ibyo yakoze

Gorette yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Amen. Imana ishimwe Cyane.

umuntu yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka