Champions League: Chelsea izacakirana na Atletico Madrid naho Real Madrid yisobanure na Bayern Munich

Imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Iburayi (UEFA Champion’s League) igeze muri ½ cy’irangiza aho Real Madrid izakina na Bayern Munich tariki 23/04/2014 naho Chelsea ikine na Atletico tariki 22/04/2014.

Nyuma yo gukuramo Borussia Dortmund yo mu Budage ku bitego 3-2 ku giteranyo cya byose muri ¼ cy’irangiza, kuri ubu Real Madrid yo muri Espagne izongera guhangana n’ikipe yo mu Budage itoroshye ariyo Bayern Munich inasanzwe ifite iki gikombe.

Real Madrid yatsinze Dortmund ibitego 3-0 mu mukino ubanza, mu mukino wo kwishyura Dortmund ibasha kwishyuramo bibiri gusa ihita isezererwa. Bayern Munich yo yakuyemo Manchester United muri ¼ ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi.

Bayern Munich yerekeje muri ½ cy'irangiza nyuma yo gukuramo Manchester United.
Bayern Munich yerekeje muri ½ cy’irangiza nyuma yo gukuramo Manchester United.

Umukino ubanza uzahuza aya makipe yombi muri ½ , uzabera mu gihugu cya Espagne i Santiago Bernabeu kuri Stade ya Real Madrid, kuri uyu wa 23 Mata 2014. Mu gihe umukino wo kwishyura uzabera Allianz Arena kuri Stade ya Bayern Munich mu Budage kuwa 29 Mata 2014.

Aya makipe yombi azitoranyamo izahura n’izarokoka hagati ya Chelsea yo mu Bwongereza na Atletico Madrid yo muri Espagne, nazo zigomba kwisobanura kuri uyu wa 22 Mata 2014 mu mukino ubanza uzazihuza muri ½ ,n’uwo kwishyura uzazihuza kuwa 30 Mata 2014.

Umukino ubanza uzazihuza ukazabera mu gihugu cya Espagne kuri Stade ya Vicente Calderon ya Atletico Madrid, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Bwongereza kuri Stade ya Chelsea Stamford Bridge.

Atletico Madrid izahura na Chelsea nyuma yo gukuramo FC Barcelone yo mu gihugu cy’iwabo, iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi kuko uwa mbere zanganyije 1-1, uwa kabiri Atletico itsinda 1-0.

Nyuma yo gukuramo Paris Saint Germain, Chelsea ikazacakirana na Atletico Madrid muri ½.
Nyuma yo gukuramo Paris Saint Germain, Chelsea ikazacakirana na Atletico Madrid muri ½.

Chelsea yakuyemo Paris Saint Germain kuko nubwo zanganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi, Chelsea yabashije gutsindira igitego i Paris cyayihesheje amahirwe, mu gihe Paris Saint Germain yatsindiwe i Londre 2-0.

Mu mukino ubanza Chelsea yatsinzwe na Paris Saint Germain ibitego 3-1, uwo kwishyura Chelsea itsinda 2-0, iba isezereye Paris Saint Germain ityo. Imikino ya ½ ari nayo ibanziriza uwa nyuma, ikaba izajya ikinwa ku isaha ya saa mbiri na mirongo ine n’itanu za nimugoroba ku isaha ya hano mu Rwanda.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka