Mu Rwanda abagore ni ijwi ry’ubwiyunge no kubaka amahoro- Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madame Jeannette Kagame aratangaza ko ubu mu Rwanda abari n’abategarugori aribo jwi ry’ubwiyunge no kubaka amahoro.

Ibi Madame Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa kabiri taliki 15/4/2014, aho yitabiriye umuhango wo kwizihiza uruhare n’ubushobozi bw’abari n’abategarugori mu guhindura Isi, umuhango wabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gikorwa cyateguwe na Madame Grace Hightower Deniro, Umunyamerika ukora ibikorwa biteza imbere abari n’abategarugori hirya no hino ku Isi.

Mu ijambo rye, Madame Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye uyu muhango ko ngo mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo byaba ari ubushake buke kuri we atababwiye urugendo rukomeye Abanyarwanda banyuzemo mu guhindura amateka.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ngo kwishimira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho bikwiye no gutanga amasomo ku bindi bihugu bikirwana no kwivana mu mateka arwanya uburinganire.

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza uruhare n'ubushobozi bw'abari n'abategarugori mu guhindura Isi, umuhango wabereye i New York.
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza uruhare n’ubushobozi bw’abari n’abategarugori mu guhindura Isi, umuhango wabereye i New York.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mbere ya Jenoside amacakubiri ashingiye ku moko no kuvutswa uburinganire muri sosiyete nyarwanda byari byarateguwe neza, ariko uyu munsi hari intambwe ishimishije bamaze kugeraho bakaba ubu ari ijwi ry’ubwiyunge no kubaka amahoro.

Yagize ati: “Nyuma yo gufatwa nk’abantu batagira ijambo, benshi mu bagore bo mu Rwanda bahindutse abarwanya ubutwari, bamwe banahura n’ingaruka zabyo. Ariko uyu munsi, ubu babaye ijwi ry’ubwiyunge no kubaka amahoro.”

Hari abari n’abategarugori bagize uruhare mu bikorwa bibi

Umufasha wa Perezida wa Repubulika yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye by’urwangano rwakorewe ikiremwa muntu mu 1994, aho yatanze urugero rwa Pauline wahoze ari minisitiri w’abari n’abategarugore ariko akaza kuba ikirangirire mu gukora Jenoside.

Yagize ati “Umwe mu bagore barwanyije ibikorwa by’ubutwari ni Pauline-wagize uruhare rukomeye muri Jenoside. Nubwo yari Minisitiri w’abari n’abategarugore, yayoboye ibikorwa byinshi byo gusambanya abagore b’Abatutsi, kugeza naho ategeka umuhungu we yibyariye kubafata ngufu. Umukazana we, Beatrice, aherutse gufungirwa ibyaha bya Jenoside na Leta ya New Hampshire, yewe tukaba tunashimira cyane ubutabera bwa America kuba bwaramufashe.”

Undi mutegarugore Madame Jeannette Kagame yatanzeho urugero ni Valérie, wabaye icyamamare mu gukwirakwiza urwango kuri ‘Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM)’ mu gihe cya Jenoside, aho yasomaga amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Abandi batanzweho urugero na Madame Jeannette Kagame ni nk’Ababikira Consolata na Jullienne, bafungiwe ibyaha by’ubwicanyi bw’abantu barenga 7,600 mu majyepfo y’u Rwanda.

Hari n’abari n’abategarugori bagaragaje ibikorwa by’ubutwari

Na none ariko hari abagore babaye intwari nk’umubikira Felicite wari ufite musaza we w’umu coloneri ariko akaba ataragize uruhare muri Jenoside, aho yahishe Abatutsi, abandi benshi akabambutsa umupaka, yewe akagera naho avutswa ubuzima agerageza kurokora abantu.

Madame Jeannette Kagame hamwe na Grace Hightower Deniro.
Madame Jeannette Kagame hamwe na Grace Hightower Deniro.

Madame Jeannette Kagame yabwiye abari muri uyu muhango ko abari n’abategarugore barokotse Jenoside banyuze muri byinshi bitagakwiye no kuvugwa, ngo ariko bikwiye kuvugwa kuko bitanga ishusho y’amahano y’indenga kamere banyuzemo.

Ayo mateka yose ngo yatumye abagore n’abakobwa bafata iya mbere na basaza babo bagahagarika Jenoside, aho abenshi muri bo batangaga imisanzu itandukanye nk’amafaranga, ibiryo, amasengesho n’ibindi; nk’uko Madame Jeannette Kagame yakomeje abisobanura.

Zimwe mu ngaruka za Jenoside yo mu 1994, zari iz’abagabo benshi bishwe abandi bagashyirwa mu bihome bityo abagore babo bagasigarana inshingano zo kuba abayobozi b’imiryango yabo.

Ibi byabahaye imbaraga zo gusana imitima y’abana babo yamenetse, binatangira kubaka sosiyete yari yacitse intege. Bagombaga no kubabarira ababiciye abagabo babo, basaza babo n’abana babo, bakiyunga bakabana neza n’imiryango y’ababiciye ababo.

“Umwanzuro wari ukubabarira ikitakababariwe no kwivanamo umujinya. Iki nicyo cyadufashije gutangira urugendo rushya rw’ejo hazaza, dutanga ikizere”, Madame Jeannette Kagame.

Madame Jeannette Kagame yishimana n'abandi bategarugori bitabiriye ibirori byateguwe na Grace Hightower Deniro.
Madame Jeannette Kagame yishimana n’abandi bategarugori bitabiriye ibirori byateguwe na Grace Hightower Deniro.

Aha madamu Jeannette Kagame yatanze urugero rwa bamwe mu bagore nka Marie Rose na Anne Marie babaye indashyikirwa mu guhendahenda abagabo babo gushyira intwaro hasi bagataha mu rwababyaye, aho ubu ngo basubijwe mu buzima busanzwe umwe muribo ngo akaba ari umuyobozi mu nkeragutabara.

Urundi rugero Madame Jeannette Kagame yatanze ni urwa Seraphine Mukantabana, wari waratojwe ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko akaza kuyirwanya agatahuka mu Rwanda ubu akaba ari Minisitiri.

Abagore ubu bafite inshingano mu nzego zose

Madame Jeannette Kagame kandi, yavuze ko ngo nyuma y’amateka mabi yaranze u Rwanda, ubu abagore bafite inshingano n’ububasha mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Ati “Mu gihe cy’imyaka makumyabiri gusa ishize, 64% by’abagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda ni abagore ibi bikaba nta handi biri ku Isi. 40% kandi by’abagize za Minisiteri n’ubutabera ni abagore. Abagore bahawe uburenganzira n’ijambo aho bamaze kwiyubaka no kugarura umwanya wabo muri sosiyete nyarwanda.”

Madame Jeannette Kagame yashimiye Grace Hightower Deniro wateguye iki gikorwa, anamushimira inkunga akomeje gutera abagore bo mu Rwanda, aho mu myaka ibiri yamaze mu gihugu yafashije abagore kwizamura mu bukungu abinyujije mu mushinga we wo gucuruza ikawa.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umubyeyi wacu abahiga muri byose ubwiza. Rwanda oyeeeee

rugweba yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka