Abakinnyi ba Beach Volleyball bijejwe gufashwa kwitegura neza imikino Olympique yo mu Bushinwa

Nyuma yo kwitwara neza bagatsindira kuzitabira imikino Olympique y’urubyiruko izabera mu bushinwa muri Kanama uyu mwaka, amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 19 yijejwe ko agiye gufashwa kwitegura neza ku buryo no mu Bushinwa azagerayo agahesha ishema u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa igizwe na Mukantambara Séraphine na Uwimbabazi Lea, yegukanye umwanya wa mbere muri Afurika mu makipe arindwi bari bahanganye.

Ikipe y’abahungu yo yari igizwe na Justin Munyinya na Sylvestre Ndayisaba, yafashe umwanya wa gatandatu mu makipe 10, ariko nayo ibona itike yo kuzakina imikino Olmpique y’urubyiruko.

Umutoza w’ayo makipe yombi Paul Bitok, ubwo bari bagarutse i Kigali, yadutangarije ko bashaka kuzakina neza kurushaho bakagera nibura muri ¼ cy’irangiza mu makipe 32 azitabira iryo rushanwa, gusa avuga ko kubigeraho bizasaba gutangira kwitegura hakiri kare ndetse bakanashakirwa imikino mpuzamahanga ya gicuti.

Aha abakinnyi n'umutoza bari bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali.
Aha abakinnyi n’umutoza bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Abayobozi bo mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), abo muri Komite Olympique na Minisiteri y’Uburezi bari baje kwakira ayo makipe, babijeje ko icyo bazakenera cyose cyabafasha kuzitwara neza, bazakibakorera.

Umuyobozi wungirije muri FRVB Kansiime Julius avuga ko ikipe iyo igaragaza ibikorwa iba igomba gufashwa mu buryo bwose bushoboka.

Kansiime yagize ati, “Ibikorwa byabo birivugira, icyo tubasaba gusa ni ukudacika intege, bagakomeza gukora cyane kuko baracyafite urugendo rurure imbere kandi baracyari bato. Bashobora kuzagera kure cyane mu mukino wa Volleyball. Ibyifuzo byabo twabyumvise kandi tuzabishyira mu bikorwa. Icyo tutazabaha nicyo tuzaba tudafite”.

Justin Munyinya umwe muri abo bakinnyi yadutanagrije ko imikino yo ku rwego rwa Afurika yabafashije cyane kuko yabigishije ibintu byinshi bishya batari bazi birimo gukinira ku nyanja ahantu haba hari umuyaga mwinshi, ngo bikazabagirira akamaro cyane mu mikino Olympique.

Nyuma yo kwitwara neza muri Afurika, barashaka guhesha ishema u Rwanda no ku rwego rw'isi.
Nyuma yo kwitwara neza muri Afurika, barashaka guhesha ishema u Rwanda no ku rwego rw’isi.

Imikino Olympique y’Urubyiruko izaba ikinwa ku nshuro ya kabiri, izabera ahitwa Nanjing mu Bushinwa ku matariki ya 16 -28/08/ 2014, u Rwanda rukaba ruzakomeza gushaka andi makipe yo mu yindi mikino azajyayo, ubwo hazaba hakinwa amarushanwa nyafurika y’urubyiruko i Gaborone muri Botswana muri Gicurasi uyu mwaka.

U Rwanda rumaze kumenyerwa mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga ku rwego mpuzamahanga, kuko ubu ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye guhagararira Afurika mu marushanwa yo ku rwego rw’isi.

Umwaka ushize Ntagengwa Olivier na Mugabo Thierry bari bagize ikipe y’u Rwanda y’abahungu na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse bari bagize ikipe y’abakobwa, bitabiriye imikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Pologne.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka