Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi muri CEPGL cyasabiwe guhindurirwa inshingano

Inama y’iminsi ibiri yatangiye taliki 14/4/2014 mu karere ka Rubavu ihuje impugucye zishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga CEPGL kugira ngo baganire ku mikorere y’ikigo IRAZ gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi muri CEPGL.

Dr Mbonigaba Jean Jacques umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) witabiriye iyi nama yavuze ko kimwe mu byo bibanzeho ari ugutanga imirongo migari IRAZ yagenderaho kandi igafasha ibihugu biyihuriyeho.

Imwe muri iyo mirongo ni uguhabwa ubushobozi bw’abakozi n’amafaranga igatanga umusaruro ku bihugu biyihuriyemo, uyu murongo ukaba ujyana no guhuza ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi bukorwa mu bihugu bigize CEPGL bugakoreshwa muri ibyo bihugu hatabaye gusubira mu byakozwe n’abandi.

Ubwo inama y'impugucye yari itangijwe n'ubuyobozi bwa CEPGL biga ku mikorere ya IRAZ.
Ubwo inama y’impugucye yari itangijwe n’ubuyobozi bwa CEPGL biga ku mikorere ya IRAZ.

IRAZ yahoze ikora neza mbere y’intambara zatangiye mu gihugu cy’u Burundi ariko iza guhungabana ndetse inyubako zayo zihungirwamo n’abaturage mu gihe u Burundi bwari bwugarijwe n’intambara bituma ibikorwa bihagarara.

Muri 2008 nibwo hongeye gutekerezwa gusubiza imbaraga IRAZ ariko ikomeza guhura n’ibibazo kuko ibikorwa yakoraga nta tandukaniro rinini n’ibikorwa n’ibigo bishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi mu bihugu bigize CEPGL, aho bimwe mu bihugu bititabiriye gutanga umusanzu uko bikwiye.

Dr Mbonigaba avuga ko ubushakashatsi bukorwa na IRAZ ubu ntacyo burusha ubukorwa n’ibigo bishinzwe ubushakashatsi mu bihugu bigize CEPGL kandi ibihugu bitangamo amafaranga cyane ko iki kigo nta bakozi benshi gifite ndetse ngo ibigo by’igihugu kubera igihe bimaze bikora IRAZ idakora byarayisize.

Zimwe mu mpugucye zivuga ko IRAZ ifashije ibigo guhanahana amakuru ku bushakashatsi byagira akamaro kuruta ko yakora ubushakashatsi.
Zimwe mu mpugucye zivuga ko IRAZ ifashije ibigo guhanahana amakuru ku bushakashatsi byagira akamaro kuruta ko yakora ubushakashatsi.

Umuyobozi wa IRAZ, Ir. Marcel Kapambwe Nyombo, avuga ko bimwe mubyo afite mu guteza imbere iki kigo birimo guhindura imikorere n’amategeko kugira ngo iki kigo gishobore gutanga umusaruro mu bihugu bigihuriyemo kandi abaturage babituye ushobore kubafasha.

Nubwo impugucye zagize ibyo zumvikanaho byagombaga kwemezwa n’abaminisitiri bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu bihugu bigize CEPGL, ntibyashoboye kugerwaho kuko uretse Minisitiri w’u Burundi washoboye kwitabira, Minisitiri w’u Rwanda n’uwa RDC ntibigeze bitabira ngo hagire imyanzuro ifatwa nkuko byari byateguwe, hatangazwa ko inama izabahuza izashyirwa ikindi gihe.

Si ubwa mbere umuryango wa CEPGL utegura inama y’abaminisitiri ntibayitabire kuko mu mpera za 2013 uyu muryango wateguye inama y’abaminisitiri b’ingabo mu gihugu cy’u Burundi nabwo igihugu cya RDC nticyitabire kubera impamvu zitunguranye, mu gihe abayobozi b’uyu muryango bavuga ko baba bamaze gutegura ibicyenerwa n’inama y’abaminisitiri, iyo itabaye bitera igihombo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka