Gicumbi: Ari mu maboko ya Polisi azira gufatanwa toni 7 z’ibiti by’imishikiri

Umugabo witwa Twizere Philibert utuye mu murenge wa Rukomo mu kagari ka Kariba mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi kuva tariki 14/04/2014 azira gufatanwa ibiti by’umishikiri bigera kuri toni 7.

Uyu mugabo avuga ko atari ibye yari yarabibikijwe n’umugabo w’umugande witwa Byamugisha Nesi aho yari yaramukodesheje inzu yo kubipakiramo.

Ariko yemera ko yari yaramubwiye ko ibyo bintu amuhaye ari imari y’ibiti by’imishikiri ko bazajya bayishora mugihugu cya Uganda ariko nyuma yo kubifatanwa avuga ko atazongera kubika ibintu binyuranyije n’amategeko ya Leta kandi ko yakwihutira gutanga amakuru ku gihe aramutse abonye umuntu ufite ibi biti by’imishikiri.

Twizere Philibert ubwo polisi yari imaze kumuta muri yombi.
Twizere Philibert ubwo polisi yari imaze kumuta muri yombi.

Abaturanyi ba Twizere Philibert bavuga ko batari bazi icyo ibyo biti by’imisikiri bimara ariko bazajya batanga amakuru ku bayobozi kuko yamenye ko ababigura bahungabanya umutekano ndetse bakangiza ibidukikije n’uko Twagiramutara Charles abivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, Bayingana JMV, yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe babona n’umuntu utazwi yinjije ibintu nk’ibyo mu mudugudu wabo bakihutira kubimenyesha ubuyobozi mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent Hitayezu Emmanuel, yavuze ko abantu bagomba kumenya ko ubucuruzi bw’ibiti by’imishikiri butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije.

Yagiriye inama abaturage ko bajya bafatanya na Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batangira amakuru ku gihe yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe.

Ibi biti babikuye mu nzu ya Twizere Philibert.
Ibi biti babikuye mu nzu ya Twizere Philibert.

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iravuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibiti by’umushikiri cyangwa se kabaruka bikunze kuboneka mu Ntara y’Iburasirazuba cyane cyane mu karere ka Bugesera. Ibi biti bikaba binyuzwa mu nganda aho bikurwamo amavuta yo kwisiga n’imibavu ihumura neza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka