Nyanza: Umusore yafatanwe urumogi n’uducupa tw’inzoga itemewe ya Kanyanga

Umusore witwa Ngabonziza Jérôme ukomoka mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yafatiwe mu mujyi wa Nyanza afite udupfunyika 32 tw’urumogi ndetse n’uducupa 4 tw’inzoga itemewe ya Kanyanga arimo ashakira abakiriya ibi biyobyabwenge.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yafatiwe mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 14/04/2014 nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimubonye ntizimushire amakenga nk’uko ubuyobozi bwo muri aka gace yafatiwemo bubitangaza.

Ngo abagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’uyu musore ni Inkeragutabara zigizwe n’abahoze ari abasirikare mu ngabo z’igihugu bibumbiye muri koperative yo gucunga umutekano mu mujyi wa Nyanza ubu bakaba bibereye mu buzima busanzwe.

Akimara gufatwa Ngabonziza Jérôme yahise ashyikirizwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza ubu afungiye kuri station ya Busasamana mu gihe agikorerwa dosiye ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Mu karere ka Nyanza ibiyobyabwenge nibyo biza ku isonga mu bihungabanya umutekano ariko ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko ingamba zafashwe zikomeye ku buryo zizahangana n’aba banyuranya n’amategeko ababuza kubinywa ndetse no kubicuruza.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uhamwe no gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka