Munyanshoza arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu guhindura amateka

Umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Dieudonne Munyanshoza, atangaza ko urubyiruko rugomba gufata iya mbere mu guhindura amateka kuko aribo mbaraga z’igihugu.

Ibi Munyanshoza yabitangarije Kigali Today ubwo kuri uyu 13 mata 2014 mu karere ka Gakenke hashingurwaga mu cyubahiro imibiri 901 mu rwibutso rushya rwa Buranga.

Munyanshoza avuga ko ashimishwa no kubona abantu benshi bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka, kuko bigaragaza ko abenshi mu Banyarwanda bafatanyirije hamwe muri gahunda zo kwibuka.

Ati “iyo Abanyarwanda benshi bagihuriyeho, bitari ukuvuga ngo kwibuka ni ibya bamwe gusa mpita numva ko bizatanga umusaruro. Ni ikintu cyiza rero kigaragaza ko twese dushyize hamwe kugirango turandure icyo kintu, njyewe numva binshimishije”.

Dieudonne Munyanshoza yifatanyije n'abaturage ba Gakenke mu gushyingura imibiri y'abazize Jenoside.
Dieudonne Munyanshoza yifatanyije n’abaturage ba Gakenke mu gushyingura imibiri y’abazize Jenoside.

Munyanshoza akomeza avuga ko kwibuka ari ngombwa kuko bireba buri Munyarwanda wese cyane cyane ko ntawe Jenoside itagizeho ingaruka.

Ati “kwibuka ntekereza ko ari ibintu bitureba twese kuko ntekereza ko nta Munyarwanda numwe bitagizeho ingaruka, niyo mpamvu buri wese yashiraho umusanzu we kugirango duharanire ko ibi bitakwongera kubaho”.

Ku bijanye n’ubuhanzi, Munyeshoza yatangarije Kigali Today ko nk’ubusanzwe n’uyu mwaka yagize amahirwe yo guhanga ibihangano bifasha Abanyarwanda kuko afite indirimbo eshatu zirimo iyitwa “Mpore Rwanda” ijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka”.

Mu bindi bihangano harimo indirimbo Munyanshoza yaririmbiye abatwawe n’amazi n’iyitwa “Urukundo nirubatwikire” hamwe n’iyitwa “Umuhanzi ntazima” yaririmbiye abahanzi bishwe mu gihe cya Jenoside Yakorewe abatutsi.

Kuwa 25 mata 2014 Munyanshoza ateganya igitaramo cyo gushyira bino bihangano ahagaragara kugirango bijye ku mugaragaro abantu bari impande zose babimenye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kama jeshi.

Koraneza yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka