"Intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bukungu mu myaka 20 ishize irashimishije" - Minisitiri Kalibata

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, asanga intambwe u Rwanda rumaze gutera mubukungu iri kukigereranyo gishimishije, aho ngo hafi buri muturarwanda wese abasha kwihaza mu biribwa.

Ibi Minisitiri Kalibata yabitangaje kuwa gatatu w’iki cyumweru, mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio KTRadio- Radiyo y’ikigo Kigali Today Ltd.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Agnes Kalibata, atangaza ko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Agnes Kalibata, atangaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.

Iki kiganiro cyari cyateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe ishusho y’ubukungu bw’igihugu nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rugwiririwe n’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti; ‘Twibuke Twiyubaka.’

Minisitiri Kalibata yunze mu ijambo ry’umukuru w’igihugu ashimira cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku butwari bwabaranze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ari nayo ntwaro ahanini yakoreshejwe kugirango u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu mu iterambere n’imibanire y’Abanyarwanda.

Minisitiri Dr. Kalibata kandi yavuze ko leta yatakaje imbaraga n’igihe kirekire mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, aho ubushobozi bwinshi bwabanje gushyirwa mu kunga Abanyarwanda no kubabanisha, kuko iyo bitaba ibyo u Rwanda rwakabaye rugeze kure cyane.

Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye gusubiranya imitima y’abanyarwanda yari yarashenguwe na Jenoside. Byasabye imbaraga zidasanzwe. Ariko ubu aho u Rw anda n’abanyarwanda bageze mu kwiyubaka ni aho kwishimira. Ikigereranyo cy’ubukungu kirashimishije.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yakomeje avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse mu ngeri zitandukanye.

Avuga ko gahunda nyinshi zagiye zishyirwaho nko gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, guhanga imihanda ihuza ibyaro hagamijwe guteza imbere ubuhahirane bw’abaturage n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu rwego rwo kwihaza mubiribwa, Minisitiri Kalibata avuga ko kugeza ubu, hafi ingo 8/10 z’abanyarwanda zibasha kwihaza mu biribwa.

Ati “Iyi n’intambwe ishimishije mu iterambere n’imebereho myiza y’abanyarwanda. Ubu kugeza ubu byonyine turi ku kigereranyo cya 68% cy’igihingwa cy’Umuceri.”

Minisitiri Kalibata kandi yavuze ko zimwe muri gahunda zatejwe imbere muri Minisiteri ayoboye ari gahunda ya ‘Green Revolution’, itanga umusaruro ushimishije kugeza ubu.

Ati "Iyi gahunda yaje igamije kuvugurura ubuhinzi aho hatanzwe ifumbire mvaruganda, guhindura imbuto no guhuza ubutaka. Kugeza ubu hamaze guhuzwa ubutaka buri hagati ya hegitari 120,000 na 250,000.”

Abajijwe kukuba Ministeri ayoboye yaratunzwe agatoki n’umukuru w’igihugu kuba itarasheje imihigo mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, Minisitiri Kalibata yavuze ko aribyo koko hari ibitaragezweho ariko agaragaza imbogamizi zitandukanye zagiye zigaragara nk’imihindagurikire y’ikirere aho umusaruro wagiye ugabanuka.

Gusa yatangaje ko hari ingamba zikomeye zagiye zifatwa, aho kugeza ubu hamaze gukorwa imishinga itanu yo kuhira imyaka hirya no hino mu gihugu. Ariko hari na gahunda yo gufasha abaturage begereye imigezi n’inzuzi kujya buhira imyaka yabo batagombye gutegereza ubufasha bwa Leta.

Ati: “Izo mbogamizi zirahari ariko hari ingamba zafashwe. Akenshi byagiye binagaragara ko hari nabahinzi batitabira igihembwe cya 2 (Season B) bityo bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi.”

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi title mushobora kuba mwibeshye.ndumva mwari kuvuga intabwe yatewe mu buhinzi kuko nibyo ashinzwe.ntabwo ashinzwe MINECOFIN.niba nawe yaragiye gusobanura aho ubukungu bugeze yihaye inshingano adafite.

kiki yanditse ku itariki ya: 13-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka