Nyagatare: Uwari umukuru w’umudugudu araregwa kugurisha ikibanza ahagenewe irimbi

Muhire Ildephonse wayoboraga umudugudu wa Nshuli akagali ka Rutare mu murenge wa Rwempasha arashinjwa kugurisha incuro ebyiri ikibanza kiri ahantu hagenewe irimbi. Uwahaguze bwa kabiri inzu yubakaga igagasenywa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare arasaba Muhire kumuha amafaranga ibihumbi 665.

Iki kibanza Niyitanga Jean de Dieu yakigurishijwe na Twizerimana Vincent kuwa 20 Mata 2013 ku mafaranga ibihumbi 350. Uwakimurangiye ari nawe bumvikanye igiciro ngo ni Muhire Ildephonse wari umuyobozi w’umudugudu wa Nshuli; ndetse ngo uyu Muhire yanasinye ku masezerano y’ubugure nk’umuyobozi.

Niyitanga atangiye kubaka ngo ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwaraje bukuraho inzu yubakaga. Abwirwa ko yubaka mu butaka bwagenewe irimbi ndetse agirwa inama yo gukurikirana uwamugurishije akamusubiza amafaranga ye.

Kuri uyu wa 09 Mata 2014 nibwo uru rubanza rwaburanishijwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, Niyitanga Jean de Dieu arusaba kwimwishyuriza Muhire Ildephonse amafaranga ibihumbi 655 harimo ay’ubugure n’andi yakoresheje mu kubaka n’ibindi bikorwa bijyanye no gutunganya ikibanza.

Mu kwiregura kwe Muhire Ildephonse wari umuyobozi w’umudugudu wa Nshuli icyo gihe yavuze ko atakwishyura Niyitanga kuko ntacyo yamugurishije ariko yemera ko yasinye ku masezerano y’ubugure nk’umuyobozi.

Ikindi yemereye urukiko ni uko n’ubwo yasinye yari aziko iki kibanza kiri mu butaka bwagenewe irimbi kandi uwo yari yahagurishije mbere Twizerimana Vincent nawe yari yarabujijwe n’ubuyobozi kubaka.

Twizerimana we yasobanuriye urukiko ko akimara kubuzwa kubaka yasabye Muhire Ildephonse umuyobozi we kumusubiza amafaranga ibihumbi 80 yari yahaguze undi amubwira ko yihangana akahashakira uhagura akabona ayo amusubiza.

Twizerimana avuga ko ngo yabonye bamuzanira umukiriya nawe aremera aragurisha ku giciro Muhire yari amaze kumubwira. Mu bihumbi 350 yahawe ngo yafashemo 120 gusa asigaye atwarwa na Muhire Ildephonse n’undi wari ushinzwe umutekano mu mudugudu bavuze ko yitwa Damascene.

Abajijwe icyo avuga ko kuba yaremeye gusinyira ko iki kibanza kigurishwa kandi kiri mu butaka bw’irimbi, Muhire Ildephonse yavuze ko ngo yabeshywe ko aba bagura bumvikanye n’ubuyobozi bumukuriye.

Kuba Twizerimana avuga ko ariwe wazanye umukiriya ndetse bakaba ariwe bumvikanye byongeye Niyitanga nawe akavuga ko ariwe wamuzanye kugura Muhire we avuga ko ibyo ari akagambane kuko ngo Niyitanga ari muramu wa Twizerimana.

Amafaranga 230 yasagutse ku 120 yashubijwe Twizerimana kuri 350 yari aguzwe iki kibanza, Muhire Ildephonse yo yirinze kugira icyo ayavugaho n’ubwo Twizerimana avuga ko ariwe wayatwaye.

Uru rubanza rwasubitswe Twizerimana Vincent yemera kwishyura Niyitanga Jean de Dieu ibihumbi 120 yahawe naho Muhire Ildephonse we ahakana ko nta na macye yatanga kuko atagurishije ahubwo yasinye nk’umuyobozi.

Uru rubanza ruzasomwa kuwa 23 Mata uyu mwaka mu gitondo. Iri rimbi iki kibanza cya metero 27 kuri 30 kirimo rihuriweho n’umudugudu wa Nshuli mu murenge wa Rwempasha na Gitengure mu murenge wa Tabagwe.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka