Abagoronome b’imirenge barasabwa gukorera mu mirima kuruta uko bakorera mu biro

Ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi burakangurira abashinzwe ubuhinzi mu mirenge gukorera akazi kabo mu mirima kuko bizazamura ubuhinzi bw’Akarere ka Gicumbi.

Nzeyimana Jean Chrisostome ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi avuga ko usanga impinduka iboneka mu buhinzi ikiri ntoya cyane kubera imyumvire abaturage bagifite bitewe n’uko abashinzwe ubuhinzi mu mirenge batitabira gukorera akazi kabo mu mirima.

Asanga abenshi mu bajyanama b’ubuhinzi babyigiye bakorera iyi mirimo mu biro, ntibibuke ko akazi kabo kakagombye kuba mu bishanga no ku misozi aho bagomba kubonana n’abaturage inshuro nyinshi kugira ngo bazamure ubuhinzi.

Abona hakwiye gushyirwamo imbaraga nyinshi mu kwegera abahinzi kuko baracyari mu bibazo by’ubujiji bituma batifuza impinduka iyo ari yo yose mu buhinzi, ndetse akenshi bakaba babikora ari uko bashyizweho ingufu n’ubuyobozi.

Aha yatanze urugero rw’abahinzi bo mu murenge wa Kageyo batitabiriye umusinga LWH (Land and water Haveristing) waje ugamije kubakorera amatersi y’indinganire mu buryo buramye ariko ntibabyitabira kubera bagifite imyumvire iri hasi.

Abagoronome bo mu mirenge igize akarere ka Gicumbi bari kwiga uburyo bagomba gukorana n'abaturage.
Abagoronome bo mu mirenge igize akarere ka Gicumbi bari kwiga uburyo bagomba gukorana n’abaturage.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi asanga iki kibazo bazagifashwamo n’abaturage bagaragaza ko bajijutse ku murenge bazwiho ubuhanga cyangwa ubunyangamugayo n’ubunararibonye mu mirimo ya buri munsi kuko abavuga rikijyana bashobora kumvwa n’abaturage cyane kurusha uko bumva abagoronome.

Abaturage bemera kugandukira gahunda za Leta ariko bakabanza bagategurwa ngo kuko kwakira gahunda zije ako kanya birabagora.

Abashinzwe ubuhinzi bakorera ku mirenge nabo basanga gukorera mu mirima aribyo bizabafasha kumenya neza ibibazo abaturage bafite kandi bakabasha no kubikemura nk’uko agoronome w’umurenge wa Kaniga Murindabyuma Diocres abivuga.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka