Umugabo yemeye guhara ubugabo bwe ngo ashaka kuba umuherwe

Chamangeni Zulu wo mu gihugu cya Malawi yatakaje ubugabo (igitsina) bwe bwariwe n’impyisi mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka nyuma y’uko umupfumu amubwiye ko agomba gutakaza ibice bw’umubiri kugira ngo indoto afite zo kuba umukire kabuhariwe azigereho.

Uyu mugabo yagiye ku mupfumu kwibariza uko yabigenza kugira ngo azavemo umuherwe ukomeye maze umupfumu amusubiza ko inzira yo kubigeraho ari kwemera guhara ibice by’umubiri we ariko ntiyamubwira uburyo yazabikora; nk’uko ikinyamakuru The Zambia Times dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Umugabo yigiriye inama yo kujya mu ishyamba ahurirayo n’inyamaswa yitwa impyisi ikuraho ubugabo bwe. Yagize ati: “Ku wa 24/03/2014 ahagana saa kumi nagiye mu ishyamba nambaye ubusa, impyisi iraza itagira kurya amano n’ubugabo bwanjye ibukuraho.”

Zulu yakomye akaruru, abantu baramutabara bamukiza bihehe, ubu akaba ari mu bitaro. Abaganga bamukurikiranira hafi bemeza ko yatakaje ubugabo bwe n’amano atatu.

Ngo nubwo adashobora kuzibaruka nk’abandi, aracyafite icyizere cyo kuzaba umuherwe. Ati: “Nubwo ntagifite ibice by’umubiri bikomeye ariko ndacyafite icyizere cyo gusohoza indoto zanjye zo kuba umukire.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Njewe ndumva birenze ukwemera nagatangaza pe!!!!!!!!!!

uwamahoro yassin yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Uwo mugabonawe akunda amafranga kuruta ubuzimabwe

NSANZ yanditse ku itariki ya: 26-04-2014  →  Musubize

nange nagitanga

kavunamuheto yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

abantu bagiye gusara erega numunsi wimpeuka

alias yanditse ku itariki ya: 24-04-2014  →  Musubize

ntabwo ndabona umuntu ukunda Cach kuruta uko yikunda’ ayo matindi yamafaranga azamumarira iki? nta kana azapfa agize’ amenyeko ubuzima buyaruta kandi amenyeko yibeshye. kandi nyuma azagirana

alias yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

uwo mugabo wakase penis yiwe nawe si we ahubwo mbona yari yatewe n,abadayimoni n,ugusenga turi mu minsi yanyuma kandi yahanuwe n,abakozi.b,IMANA.

elias yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

uwo mugabo ariho gutesha agaciro Imana yamuhaye igitsina

SIBORUREMA Emmy yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Uwo ni musazi sana

soso arikiba yanditse ku itariki ya: 8-04-2014  →  Musubize

gusara sukwirukanka ndumiwe pe!!!! ibigoryi biragwira

alice yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

cyakora urigicucu pe!

hgh yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka