Kayonza: Abafite ubumuga bwo kutabona biga muri GS Gahini ngo ntibisobanura ko badashoboye

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini (GS Gahini) bavuga ko n’ubwo batabona bashoboye, kuko babasha kwigana na bagenzi ba bo badafite ikibazo kandi kenshi abatabona bagatsinda cyane kurusha abanyeshuri badafite ikibazo.

Muri GS Gahini higa abanyeshuri 25 bafite ubumuga butandukanye, 21 muri bo bakaba bafite ubumuga bwo kutabona.

Abo banyeshuri bigana na bagenzi ba bo badafite ibibazo by’ubumuga kandi bose bakagendera hamwe nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today yabyiboneye ubwo yasuraga abiga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange bari kwiga isomo ry’Igifaransa tariki 18/3/2014.

Izere afashwa na bagenzi be babiri bamwicaye iruhande, kandi ngo afite intego yo kuzaba umunyamakuru.
Izere afashwa na bagenzi be babiri bamwicaye iruhande, kandi ngo afite intego yo kuzaba umunyamakuru.

Izere Emmanuel ufite ubumuga bwo kutabona yari yicaye hagati ya bagenzi be babiri badafite ikibazo afite imashini ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona yandikiragaho ibyo mwarimu yandikaga ku kibaho. Bagenzi be ngo ni bo mufasha mu gihe cy’amasomo, haba igihe mwarimu ari kubabwira ibyo bandika [gutanga notes] n’igihe basubiramo amasomo ya bo bonyine.

Avuga ko n’ubwo afite ubumuga yiga neza kandi ngo ntibimugora cyane. Ati “Mu by’ukuri biroroha kuko mukora nk’ikintu cy’ubumwe mu gafashanya icyo ubona udashoboye ukamubwira [mugenzi wawe] akagufasha.

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona n'abatabufite biga mu ishuri rimwe kandi bakagendera hamwe.
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona n’abatabufite biga mu ishuri rimwe kandi bakagendera hamwe.

Nk’iyo bari gushyira note ku kibaho ambwira ibyo banditse nanjye nkabyandika, ikindi kubera ko mu nyandiko yacu ya Brail nta bitabo byinshi biba bihari byo gusoma, hari nk’igihe ajya muri library [mu isomero] akazana agatabo tukigira hamwe akansomera nyine bikamfasha.”

Aba banyeshuri batabona ngo bafite intego bifuza kugeraho mu buzima bwa bo. Izere avuga ko ari kwiga cyane kuko yifuza kuba umunyamakuru, agasaba ababyeyi kumva ko umwana wese ari nk’undi kuko n’iyo yaba afite ubumuga bwo kutabona bitamubuza kwiga nk’abandi.

Iyo mwarimu yandika ku kibaho abanyeshuri babona basomera abatabona ibyanditswe ku kibaho hanyuma na bo bakabyandika ku mashini za bo.
Iyo mwarimu yandika ku kibaho abanyeshuri babona basomera abatabona ibyanditswe ku kibaho hanyuma na bo bakabyandika ku mashini za bo.

Yabisobanuye mu magambo y’icyongereza ngo Disability is not inability, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ngo N’ubwo umuntu yaba afite ubumuga hari ibyo ashoboye.

Mwarimu Nzayiramya Zacharie wari uri kwigisha isomo ry’igifaransa muri iryo shuri avuga ko abanyeshuri batabona bakurikira kandi ngo batsinda neza. Bitewe n’uko imashini bandikisha zisakuza ngo biba ngombwa ko mwarimu anyuzamo agahagaragara bakabanza kurangiza kwandika akabona gukomeza kubabwira ibyo bandika kugira ngo babashe kubyumva.

Avuga ko abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona batsinda. Yagize ati “Abadafite ikibazo kubera ko aba ari benshi banatsinda ari benshi, ariko noneho abatabona n’ubwo ari bake amanota baba bayafite kuko iyo ukosoye bk’abana batabona bagera nko ku icumi cyangwa umunani mu ishuri, ntabwo hashobora gutsindwa abarenga babiri.”

Ubufatanye mu masomo hagati y’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona n’abadafite ikibazo ngo bikorwa mu bushuti bukomeye kuko babikora babikunze, nk’uko mwarimu wa bo abivuga.

Nkundabera Joshua wicarana na Izere mu ishuri avuga ko bagerageza gufasha bagenzi ba bo batabona kandi ngo babikora batinuba, bitewe n’uko n’abatabona hari igihe basobanurira abanyeshuri badafite ubwo bumuga.

Ati “Iyo bashyira note ku kibaho uramufasha ukamusomera akabanza kandika ariko nawe wandika, n’ibyo mwarimu yaba avuze ukaza kubimusubiriramo kugira ngo abyumve neza. Hari n’ibyo aba akurusha ku buryo n’iyo wamusomera akabasha kuba yagusobanurira amagambo [ari mu byo umusomera] iyo utayumva mugafashanya.”

Umuyobozi wa GS Gahini, Karemangingo Luka, avuga ko abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga muri iryo shuri batsinda neza kuko nko mu mwaka wa 2010 umunyeshuri wagize amanota yambere mu kizami gisoza amashuri yisumbuye muri iryo shuri yari afite ubumuga bwo kutabona.

N’ubwo abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga muri iri shuri bagerageza kwitwara neza mu masomo, baracyafite imbogamizi y’ibikoresho bidahagije byifashishwa mu masomo byagenewe abatabona.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba avuga ko ibibazo nk’ibi rimwe na rimwe biterwa n’uko nta mibare nyayo y’abafite ubumuga yari ihari, akavuga ko nibamara gushyirwa mu byiciro ibyo bibazo bishora kuzabonerwa umuti, kuko umubare w’abazaba bakeneye ubufasha bwa leta uzaba wamaze kumenyekana.

Mu Rwanda ubu hagenda hagaragara abanyeshuri batabona biga bakaminuza, ndetse bamwe bakajya mu mirimo bahuriramo n’abandi bantu badafite ibibazo. Urugero nko mu myaka itatu ishize, ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye rimaze gusohora abanyeshuri bakabakaba 10 bafite ubumuga bwo kutabona barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Bamwe ubu bakora umwuga w’itangazamakuru, abandi bagakora imirimo itandukanye bahuriramo n’abandi bantu badafite ikibazo cy’ubumuga, kandi umusaruro w’ibyo bakora ukagaragara.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka