Mutendeli: Ivuriro gakondo ribangamiwe n’abiyita abavuzi bacururiza mu isoko

Abagize koperative ikorera mu ivuriro rya Kinyarwanda ryashinzwe mu mwaka wa 1981, baravuga ko imikorere yabo itakibateza imbere bitewe nuko hadutse abantu bacuruza imiti ya gakondo mu isoko rya Mutendeli baturanye mu karere ka Ngoma.

Imikorere y’iri vuriro igaragara ko yasubiye inyuma kuburyo bukomeye ugerereranije nuko ryatangiye, aho ryakiraga n’abazaga kwivuza bavuye mu bihugu nka Kenya n’ahandi.

Umukecuru w’imyaka 70 uzi iryo vuriro kuva rigitangira avuga ko iri vuriro ryari ku rwego mpuzamahanga kuko ryari rifite ibyangombwa birimo inyubako, ibitaro by’abarwayi, imirima y’imiti ndetse n’imashini zayitunganyaga.

Abanyamuryango icumi bagize iyi koperative bavuga ko ubu ntacyo bagikura mu mwuga wabo kuko haje abiyitirira umwuga w’ubuvuzi bwa gakondo benshi bituma abenshi baganaga iryo vuriro bajya muri abo biyita abavuzi ariko ikibangamye cyane ni abaza gucururiza imiti mu isoko.

Ibi byo gucururiza imiti mu isoko biranengwa cyane kandi na perezida w’iyi koperative y’abavuzi ba gakondo Mutendeli “Bungabunga ubuzima”, Mukandemera Therese aho avuga ko bidahwitse kubona imiti itandikwa hasi ivumbi rijyamo kandi ubuyobozi bubirebera.

Yongeyeho ko babibwiye ubuyobozi babusaba kubahagarika cyangwa bakaza muri koperative ariko ko ntakirakorwa.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’umurenge twarabubwiye kenshi rwose ariko ntacyo bukora. Hari n’abo iyo miti yabagwa nabi bakaza hano bibwira ko dukorana nabo kuko ari ko bababeshya iyo bayibagurisha. Rwose dukeneye ubuvugizi”.

Abavuzi gakondo bibumbiye mu makoperative baravuga ko batishimiye abaza kugurisha mu masoko imiti harimo nabadafite ibyangombwa.
Abavuzi gakondo bibumbiye mu makoperative baravuga ko batishimiye abaza kugurisha mu masoko imiti harimo nabadafite ibyangombwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutendeli, Murice Japhet, avuga kuri icyo kibazo yatangaje ko abo bantu bacururiza mu isko bari bababujije ko niba baragarutse bagiye kubihagururkira.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ariko nta muvuzi wa gakondo wujuje ibyangombwa byemewe uri muri uyu murenge ko nabo bakorera muri koperative bafite ibyagateganyo bagomba kubishaka.

Muri uyu murenge hari hashize iminsi hatahuwe umuvuzi gakondo wakoraga mu buryo butemewe n’amategeko aho yanavangaga ubu buvuzi no gutanga imiti yo kwa muganga maze agafatwa akagezwa imbere y’inkiko.

Iri vuriro rya kinyarwanda ryatangijwe n’umupadiri witwaga Kayinamura Thelesphore waje gupfa nyuma y’imaka mike arishinze maze ritangira gucika intege.

Mu gihe abatangiranye naryo bemeza ko babashaga kwinjiza mafaranga agera ku bihumbi 200 ku munsi umwe ,ubu iri vuriro ubwo twahageraga ku gicamunsi bari bamaze kwinjiza agera ku bihumbi bitanu gusa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka