Rusizi: Abaganga barasabwa gukora batagareranya akazi kabo n’igihembo babona

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi Dr Akintije Simba Calliope arasaba abaganga bo muri ibi bitaro kuzirikana ububabare bw’abarwayi bashaka icyakorwa cyose kugirango ufite uburwayi akire vuba aho gutekereza ku gihembo bahabwa.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi ku isi yose ibitaro bya Mibirizi byizihije tariki 02/03/2013, Dr Akintije yabwiye abaganga ko umurimo bakora usaba ubwitange bityo ko batangomba kugereranya akazi bakora n’amafaranga bahembwa.

Dr Akintije Simba Calliope asaba abaganga kwita kubarwayi.
Dr Akintije Simba Calliope asaba abaganga kwita kubarwayi.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi Ndamuzeye Emmanuel mu ijambo rye yasabye abaganga kongera kwibuka inshingano bafite zo kwita ku buzima bw’abantu bagaharanira ko ababagana bataha bishimye na cyane cyane ko nta muntu uza kwa muganga anezerewe aha akaba yanavuze ko bigomba kuba akarusho kubaganga kuko ariwo muhamagaro bahamagariwe.

Ndamuzeye yavuze ko bakibabazwa n’abaturage bagikinisha ubuzima ntibumve neza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza yavuze ko ubwisungane mu kwivuza bugomba kuza mu iby’ingezi mu buzima bw’urugo kugirango batazajya barembera mu nzu kandi igihugu cyarabashyiriyeho uburyo bworoshye bwo kwivuza.

Abaturage benshi bari baje kwifatanya n'abarwayi kwizihiza umunsi wabo.
Abaturage benshi bari baje kwifatanya n’abarwayi kwizihiza umunsi wabo.

Niyodusenga wavuze mu mwanya w’abarwayi yavuze ko bashimira uko bitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Mibirizi akaba yasabye ko banatunganyirizwa aho bafatira amafunguro, kuri icyo kibazo bijejwe ko bitarenze uyu mwaka kizaba cyakemutse burundu.

Uyu muhango wasojwe no kugenera abarwayi inkunga zitandukanye zirimo ibikoresho by’isuku, imyambaro, ibiribwa n’ibinyobwa byatanzwe n’amadini atandukanye ndetse n’ibigo by’abikorera bitandukanye birimo amabanki akorera muri aka karere ka Rusizi nka KCB na I&M yahoze yitwa BCR.

Inkunga zitandukanye zatanzwe n'abagiraneza zo gufasha abarwayi.
Inkunga zitandukanye zatanzwe n’abagiraneza zo gufasha abarwayi.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi watangiye mu mwaka 1992, ukaba warashyizweho n’uwari umushumba wa Kiliziya Gatorika Papa Yohani Pawulo wa kabiri muri icyo gihe.

Usibye kuwizihiza mu isengero cyane cyane iz’aba Gatorika , uyu munsi unizihizwa cyane mu bitaro aho abo barwayi baba bari, buri mwaka uyu munsi uhabwa insanganya matsiko yihariye.

Iy’uyu mwaka igira iti “Ukwemera n’urukundo: Na twe tugomba gutanga amagara yacu kubera abavandimwe bacu”.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose, Mibilizi ndabona itangiye kuzuka.

Ruvusha yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka