Gutabariza uwahohotewe ni inshingano za buri muturarwanda – Jeannette Kagame

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cyita ku bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina (Isange One Stop Center) cyubatse ku bitaro bikuru bya Nyagatare, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame yibukije ko gutabariza uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano za buri muturarwanda.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki kigo wabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2014 watangijwe n’urugendo ruturuka mu mujyi wa Nyagatare rwerekeza ahubatswe ikigo cya Isange One Stop center, rukaba rwari rugamije kwamagana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uru rugendo rwitabiriwe na bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bose barangajwe imbere n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika Nyakubawa Jeannette Kagame.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeanette Kagame, yagarutse ku bantu bagihishira ahagaragaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, avuga ko abo bakwiye kwamaganwa, yagize ati: “Ubusanzwe buri muturarwanda wese akwiye kumva ko gutabariza uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshignano ze”.

Mu nshingano nyamukuru z’iki kigo harimo; gukemura ibibazo by’abahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubaha inama zijyanye no kubaho bafite ikizere, bigishwa kumva ko nyuma yo guhohoterwa ubuzima bwabo butarangirira aho, ndetse no kubarengera mu rwego rw’amategeko.

Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame (hagati) afungura ku mugaragaro Isange One Stop Center mu bitaro bya Nyagatare.
Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame (hagati) afungura ku mugaragaro Isange One Stop Center mu bitaro bya Nyagatare.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyagatare, muri uyu muhango yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho, gusa ashimangira ko nyuma yo guhohoterwa ubu yamaze kwigarurira icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Yagize ati: “Nahohotewe mfite imyaka 13, nari mvuye ku ishuli mpura n’umusore amfata ku ngufu ahita antera inda, kubyakira byarananiye kuko najyaga ku ishuli abandi bana bakanseka, nyuma byabaye ngombwa ko ndivamo ndabyara ubu umwana wanjye agize imyaka 2”.

Uyu mwana yakomeje ashimira Ikigo One Stop Center cya Nyagatare cyamubaye hafi muri ubwo buzima bwose kuko kitahwemye kumwitaho hamwe n’uwo yibarutse akaba amaze kwigarurira icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza, ubu yasubiye mu ishuli akaba ageze mu mwaka wa kabili w’amashuli yisumbuye.

Impamvu nyamukuru yatumye intara y’iburasirazuba itoranywa kuba ariyo iberamo uyu muhango wo gutangiza iyi gahunda mu bigo by’ubuzima mu turere twose tugize igihugu, ni uko ari yo ntara iza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali, yagaragayemo imibare minini y’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu myaka ibiri ishize ikigo gishinzwe kwakira ibibazo by’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri aka Karere ka Nyagatare, cyakiriye ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina birenga 558 bikaba byarabashije kubonerwa ibisubizo.

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibigo bitandatu byari bisanzwe bikora byaravuguruwe ibindi 17 bishya birubakwa, iki gikorwa kikaba cyaratewe inkuna na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Guverinoma y’igihugu cy’Ubuholande n’ihuriro ry’amashami y’umuryango w’abibumbye (One UN).

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare bagera ku 2000, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’inzego z’umutekano Ingabo na Polisi, ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yego mama rwanda Janneette Kagame, tukuri inyuma ukuntu wanga uwahohotera umuntu uwariwe wese , ariko byagera kubahohotera abana ho ntuborohere, nukuri turagushima kuri byinshi umaze kugeza kubana babanyarwanda cyane impumbyi , umutima wa kibyeyi uhora uzawugumane kandi nantwe nkabanyarwanda benshi witaho, kubikwitura ntakindi buretse natwe gukomeza kwigira twihsha agaciro tubasha kwibeshaho. Gutabariza uwahohotewe ni inshingano za buri muturarwanda, ibi byakaturanze nkuko twiyemeje gutahiriza umugozi umwe

kamaliza yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka