Rutsiro: Umuturage yandikiye FDLR ayiha ibitekerezo, ayemerera n’ubufasha

Ntabanganyimana Yohani w’imyaka 61 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Kabusagara mu kagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro yafatanywe ibaruwa yandikiye FDLR ikubiyemo intashyo, izina rishya yifuza ko FDLR yakwitwa, ndetse ayemerera n’ubufasha burimo kuyishakira abayoboke.

Ntabanganyimana yemera ko iyo baruwa ari we wayiyandikiye, dore ko n’ibyanditsemo abisoma yihuta adategwa.

Ntabanganyimana yavuze ko yashakaga ko FDLR yahindura izina ikirwa UFADR (Union des Forces pour Asseoir la Démocratie au Rwanda).

Nubwo Ntabanganyimana inyuma ku mubiri agaragara nk’umuntu ubayeho nabi, abayobozi bo mu gace atuyemo bavuga ko abarirwa mu bantu badakennye cyane, dore ko no mu bihe byashize yagiye akora imirimo itandukanye kandi yamuhembaga neza.

Ntabanganyimana yasomeye mu ruhame ibikubiye mu nyandiko yandikiye FDLR.
Ntabanganyimana yasomeye mu ruhame ibikubiye mu nyandiko yandikiye FDLR.

Ntabanganyimana yize i Kisangani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahakura Licence muri Psychologie du Travail. Yagarutse mu Rwanda mu 1973 akora muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo.

Haje kujyaho impuzamahuriro y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), ayibera umunyamabanga wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari kandi ngo yakoze no mu cyitwaga PNAS (Programme National des Actions Sociales).

Mu 1994, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ahungira muri Congo, agarutse mu 1997 ahabwa akazi k’ubwalimu (professeur) mu kigo cy’amashuri cya Trinité giherereye mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro.

Amasomo yigishaga muri icyo kigo ya Sociologie na Psychologie amaze kuvaho, Ntabanganyimana na we yahise ahagarika ibyo kwigisha, dore ko yari ageze no mu zabukuru. Ntabanganyimana amaze imyaka igera kuri itanu ahagaritse ibijyanye no kwigisha.

Ntabanganyimana mu bihe byashize yakoze imirimo itandukanye yamuhembaga neza icyakora ubu ari mu kiruhuko cy'izabukuru.
Ntabanganyimana mu bihe byashize yakoze imirimo itandukanye yamuhembaga neza icyakora ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Tariki 24/02/2014 ni bwo polisi yageze iwe iramufata ndetse ihasanga n’iyo baruwa irayijyana. Ntabanganyimana avuga ko na we atazi impamvu yamuteye kugira ibitekerezo bishyigikiye FDLR, kuko asanzwe ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. Ngo nta n’ikibazo kidasanzwe yaba afitanye na Leta y’Ubumwe iriho mu Rwanda.

Nubwo ubu ngo atabayeho neza nk’uko yari abayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubu ngo nta bibazo bikomeye afite mu buzima bwe. Icyakora asanga amafaranga y’izabukuru ahabwa ari macye atamuhagije, hakaba hari n’andi mafaranga aba agomba guhabwa nk’umwe mu banyamuryango bashinze ikigo cy’amashuri cya Trinité, ariko ngo hashize amezi atandatu atayabona.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’akarere ka Rutsiro mu nama ya komite mpuzabikorwa yari yateranye tariki 25/02/2014, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburengerazuba, General Mubarak Muganga, yavuze ko bitangaje kubona umuturage usanzwe wihingira, akarya, akaryama afata umwanya wose wo kwandika ibitekerezo nk’ibyo.

Mu kiganiro yagiranye n'abayobozi ba Rutsiro, Gen. Mubarak yasabye abayobozi gufasha abaturage bagifite bene iyo myumvire kuyihindura na bo bagatera imbere.
Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi ba Rutsiro, Gen. Mubarak yasabye abayobozi gufasha abaturage bagifite bene iyo myumvire kuyihindura na bo bagatera imbere.

Ati “ibi ntabwo byaba bitwubaka nk’Abanyarwanda”. General Mubarak asanga umusaza w’intege nke nk’uwo akeneye gusazishwa neza, aho kugira ngo yirirwe mu bintu nk’ibyo bidashobora kugira icyo bimugezaho.

General Mubarak yabwiye abayobozi ko badakwiriye kuryama ngo basinzire mu gihe hakiriho bene abo bantu basigara inyuma mu rugamba rwo guteza imbere imyumvire y’abaturage, kuko ngo nta mpamvu ihari yatuma umuntu aba umurakare kandi abantu bose bagomba kugerwaho n’ibyiza igihugu kigenda kigeraho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

akabaye incwende ntikoga niyo koze ntigacya ntiyanditse iyo barua kuko yaburaye cg yabwiriwe ahubwo niwawundi ugaburira amata akaruka amaraso

rwabukamba yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Gushyigikira FDLR sicyo kibazo, ikibazo ni ugushyigikira ubugizi bwa nabi. Ibi bisa nk²uko mbere ya 1994 gushyigikira FPR byari icyaha cyo kwicwa. None se bo nti basabaga imishyikirano bakanayemererwa ? Nonese bari abicanyi? Gusa uriya musaza nta cyo yimariye nawe ubwe, kandi ndabona yari atarakora icyaha kuko ibaruwa yari atarayitanga, ubwo dutegereje icyaha yaba akurikiranweho.

Sindiheba yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

Mwaramutse!

Njye iyo uriya musaza avuga ko nta kibazo afite, njye ndabona abeshya. Ahubwo uwamugira inama (counselling). Njye nagira ubuyobozi inama yo kutamuhana ahubwo bukagendera kuri wa mugani (niba ari umugani simbizi) ugira uti: "Aho kwica Gitera wakwica ikibimutera".
Hagati aho ariko reka nshime byimazeyo abantu bacu bashinzwe umutekano. Kubona bashobora kureba umuntu runaka, bagakenga maze bakamenya ko ashobora kuba hari imigambi arimo gucura. Mukomereze aho! Bravo!

gakire Georges yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

ngahore umusaza nkuyu? arikose iyobaruwa ninde wagombaga kuyijyana?uwomusaza azibyinshi polici imubaze.

oswald yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Njyewe nigitecyerezo natangaga nkurikije kumva ubyuyumusaza!Baca umugani ngo umusazi arasara akagwa kwijambo cg se ngo urarucira inyeri kndi ari urukonda!Abanyarwanda bose aho bava bakajyera bari bakwiye kumvako aribene Kanyarda naho kugarura ibyahise ntaho byazatugeza FDLR nabo nabantu nkabandi wowe uvugango uzabashyigicyira wese agoba kwicwa,ahubwo ndumva wowe utari umunyarda nyawe cg se niba nabwo uri umunyarda wifitiye amazi mumutwe kuko na FPR icyiri murugano yiswe Imihirimbiri ariko ubu irimo gutegeka abari muri MRND ntibiyumvagamo ko yavaho ariko bwaracyeye biraba ubwo nasaba Abanyarda kudakomeza kuba injiji nkuko amahanga aduseka ahubwo twagombye kuba umwe tugacyemura ibibazo bituranga byumwiryane,kuko ntabwoko bazatura bwonyine iRda nubitecyereza uwo azarimburwa niyo mwijuru niyo mpamvu gushyikirana ningombwa tukabana murwatubyaye kuko twese turabanyarda kugirango ejo arejobundi namahanga azaboneko twabaye abantu nkabandi,naho gutsimbarara ngo reka bariya nibahere hanze yaba umuturage wohasi ubishyigikiye cg umuyobozi wohejuru bose baribeshye bafite umucanga mumitwe yabo kuko bagomba kumenyako ibihe bisimburana iteka kndi ko ntawe utegeka gusumba Imana.murakoze buriwese yibaze ati:ese impinduka ibaye naritwaye gutya aho bizajyenda gute?

irakoze Innocent yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Rwarakabije n’abandi bari bafatanyije, baratashye bakirwa n’abami. Nyamara, bakili mu ishyamba, iyo hagira uvuga ko leta ikwiye gushyikirana na Rwarakabije, induru zali kuba zose, ngo iyo nterehamwe yamaze abana i Nyange umuntu ushaka ko ashyikirana na leta ni inyangarwanda. Nyamara ubwo imishyikirano yali ilimo kuko batashye ali uko bagiranye na FPR imishyikirano. none umwana wavukiye muli Kongo, we ngo ni interahamwe, ngo ni umwicanyi, ngo ntacyo alicyo. Burya umuntu wese arangwa n’uburyo yitwara, arangwa n’ibitekerezo atanga. Dutange ibitekerezo uko tubyumva, aliko ibyo bitekerezo dutanga nibyo byerekana icyo tulicyo. Murakoze

Kagina yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

hari abantu batarumva ijambo gusshyikirana na FDLR, izi nsorensore ziri nimiryango yazo zafashe bugwate kugirango badasigara bonyine bakabura amaboko, ntagihe leta itababashihsikariza gutaha mu mamahoro ngo baze dufatanye kubaka u rwatubyaye , benshi bamaze no gutaha ubu bari mumuryango nyarwanda baratuye baratekanye , abadashak gutaha nabafite ibyaha bya genocide nibindi bishamikiyeho bakaba bumva bagomba guhungabanya umutekano wigihugu kugirango leta ngo ivuge ngo muze tuganire(gusangira ubutegetsi.) umuntu asize ahekuye igihugu agsize agishenye burundu ukaza ukubaka yarangiza , nibyaha byose yikoreye ngo tuganire? uziko ntanisoni bagira. nabo kuryanya byivuwe inyuma

kamanzi yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

ariko se koko aba bantu bazumva ryari?bagize Imana ntamuntu ubaryoza ibyo bakoze,nta wigeze yihorera(kandi byarashobokaga?)none bongeye gutoneka inkovu?mumurebe neza kuko abo bitwa ko bize nibo babi abaturage bararengana?nkanjye ndebye ririya koti yambaye narikoraho iperereza kandi abazi kwambara barabona agaciro karyo?wasanga uwaryohereje nawe afite ibindi bakorana?sorry munyumve neza "Ryakorwaho iperereza?

kagabo john yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Imyifatire nk’iyi ku muturage,akenshi iva ku buyobozi n’abakoresha babi.Ubuyobozi bukwiriye gushyira imbaraga zigaragara mu kwigisha no gukangurira abakozi n’abakoresha ubwiteganyirize bwabo n’ubw’ibihe biri imbere.Imibereho mibi y’aka gasaza ituruka ku kuba katararebye kure ngo kiteganyirize ishobora kuba ariyo imigira umurakare.

rukundo yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Nyamara rero abantu bagombye no kugira amacyenga y’ibi bintu bya FDLR; niba hari abanyarwanda babona ko yashyikirana na Leta jye mbona ntacyo byaba bitwaye; ko na Rwarakabije wari uyiyoboye yatashye agahabwa imyanya ikomeye, abandi bo kucyi batakumvwa?! Ni igitecyerezo cyanjye si INGENGABITECYEREZO dore ko abanyarwanda twokamwe no kumva ko twese tugomba kubona ibintu kimwe!

Petero yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Afande yatanze inama nziza ku bayobozi b’akarere ka Rutsiro nibyo nta mpamvu y’uko abantu baba abarakare pe.
Uriya musaza nagirwe inama niba hari ibibazo afite, nk’ibyo by’imigabane ye muri Trinite babimukemurire ariko

nibyo yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

utu dusaza ni ingengabitekerezo yigendera, ubu yibutse umugati yari afite kera maze yibagirwa ko nabo bamaze bari abantu. narekere aho gutera imbabazi kuko aho tugeze nta muntu dushaka ko hari umuntu wadusubiza aho twavuye

nyina yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka