Amerika: Batangiye kujya basengera mu kiliziya bambaye ubusa

Abayoboke b’idini y’Abakirisitu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye kujya bajya mu masengesho n’ibiterane byabo bambaye ubusa, bakaba babisabwe n’umupasitoro ukuriye iryo dini ryabo ryitwa White Tail Chapel mu mujyi wa Southampton.

Uyu muyobozi wabo yemereye ibiro ntaramakuru bya CNN ko koko yatangiye kujya ashishikariza abayoboke be kwitabira amasengesho bambaye ubusa, akaba ngo yabitewe n’uko no muri Bibiliya harimo ibikorwa byinshi by’iyobokamana byabaye bambaye ubusa, ndetse ngo na Yezu ubwe yabambwe yambaye ubusa, ndetse no ku munsi wo kuzuka azuka yambaye ubusa.

Pasitoro Allen Parker nawe ngo ayobora amasengesho yambaye ukuri.
Pasitoro Allen Parker nawe ngo ayobora amasengesho yambaye ukuri.

Uyu mupasitoro yagize ati “Na Yezu ubwe yavutse yambaye ubusa, abambwa ku mudaraba yambaye ubusa ndetse anazuka yambaye ubundi kuko imyambaro yayisize mu mva yari yashyinguwemo.”

Impamvu nyamukuru ngo yateye uyu muyobozi w’idini gutangiza ubwo buryo budasanzwe ngo ni uguhamagarira abayoboke b’idini ye kujya bazirikana ko bose bareshya imbere y’Imana, ko imyambaro ari ibitandukanya abantu kandi Imana yarabaremye bose bareshya.

Abasengera kwa Allen Parker ngo bibutswa ko imyambaro atariyo ibagira abantu kuko imbere y'Imana abantu bose bareshya.
Abasengera kwa Allen Parker ngo bibutswa ko imyambaro atariyo ibagira abantu kuko imbere y’Imana abantu bose bareshya.

Abakirisito b’iri dini rya White Tail Chapel babwiye CNN ko uyu mupasitoro witwa Parker ngo yatangiye kujya abashishikariza gusenga Imana bambaye ubusa amaze gusoma aho Bibiliya ivuga ko Adamu na Eva baremwe bambaye ubusa, bakanabaho iminsi ya mbere batambara, bakaza gutangira guhisha ubwambure bwabo bamaze gucumura.

Pasitoro Parker kandi ngo atanga urugero kuko iyo ayobora amasengesho n’ibiterane aba nawe yambaye ukuri buri buri n’ubwo abayoboke be bose badategetswe kubikurikiza. Gusa ngo benshi basigaye bambara ukuri, abandi ngo bakambara ibyo kwifubika hejuru iyo hakonje, ariko ubundi ngo mu rusengero rwabo guhimbaza Imana bambaye ukuri byamaze kuba umuco.

Aba ni bwana Robert na madamu Katie Church ubwo basezeranaga kubana akaramata mu rusengero rwa White Tail Chapel.
Aba ni bwana Robert na madamu Katie Church ubwo basezeranaga kubana akaramata mu rusengero rwa White Tail Chapel.

Abageni bitwa Robert na Katie Church baherutse gusezeranira muri urwo rusengero ngo nabo bemeye gusezerana bambaye ukuri kandi ngo umukwe yabwiye CNN ko yumva abatashye ubukwe bwabo bari bazinduwe no kumva ijambo ry’Imana no kubashyigikira kurusha kureba ubwambure bwabo.

Uru ni urusengero rwa White Tail chapel basengeramo.
Uru ni urusengero rwa White Tail chapel basengeramo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NIBYIZA UWO MUKECURU NI OKE

DAMASCENI yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

UWOMUKOBWA NIDANJE

0728233510 yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Ikibazo simyenda ikitandukanya abantu
namasura yuruhu kandi muri U.S ubu ikibazo cyamokokira
komeye murikigihe byibutsa akahise,nubunuko ntimugire
ngo Africa niyo ifite amacakubiri gusa.Rebairitorero
ukoryitwa,haribyishi batababwira.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka