Umuhindekazi amaze imyaka 25 atarakoza mu kanwa icyitwa ibiryo

Umuhindekazi witwa Manju Dharra utuye mu Mujyi wa New Delhi mu Buhinde amaze imyaka 25 atarya amafunguro akomeye, ngo atunzwe no kunywa amata gusa muri icyo gihe cyose.

Uyu mugore ukiri muto afata litiro enye cyangwa eshanu ku munsi, icyayi ndetse n’amazi menshi ariko icyitwa amafunguro akomeye nk’inyama, imboga, imbuto n’ibindi ngo ntazi uko bimeze nk’uko urubuga www.7sur7.be dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Ibi byatewe n’indwara yitwa Achalasie ifata mu mihogo, yayirwaye akiri umwana muto w’imyaka ibiri, nk’uko urwo rubuga rukomeza rubivuga, ngo ikintu cyose yagerageje kurya yahitaga akiruka.

Umubyeyi we avuga ko icyo gihe yamuhaga umugati n’umuceri aho kubirya umwana akarira, nyina agakeka ko ari amayeri y’umwana ariko aza kubona ko umwana arwaye.

Ngo ababyeyi bamujyanye kwa muganga inshuro nyinshi abaganga bavuga ko bagomba kumubaga kugira ngo akire ariko ubushobozi burabura kuko bafite abandi batandatu bagomba gutunga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka