Izuba ngo ryaba rizazima nyuma y’imyaka miliyari 9

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo mu gihugu cya Austrarie buvuga ko izuba iri rimurika ku isi rifite ubushobozi bwo gukora igihe kingana n’imyaka miliyari 9.

Gusa ubu bushakashatsi ntibugaragaza imyaka nyakuri izuba rimaze riboneshereza isi ngo tube twabasha no kumenya isigaye ngo rizime, ndetse ntibanagaragaza ikizasigara kimurikira amanywa nyuma yo kuzima kw’izuba.

Ariko, ngo birashoboka ko hazaboneka ibindi binyarumuri nk’inyenyeri, kuko ubu bushakashatsi bunagaragaza ko zimwe zagiye zizima izindi zikavuka.

Inyenyeri yabayaho mbere y'izindi yahawe izina SMSS J031300.36-670839.3.
Inyenyeri yabayaho mbere y’izindi yahawe izina SMSS J031300.36-670839.3.

Stefan Keller wayoboye itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi bwakozwe mu myaka 11, avuga ko inyenyeri ya mbere yabanjirije izindi yabayeho imyaka miliyari 13, ariko ikaba yarazimye igasimburwa n’izindi.

Iyo nyenyeri yahawe izina rya SMSS J031300.36-670839.3, ni imwe mu nyenyeri zigera kuri miliyoni 60 aba bashakashatsi babashije kumenya, harimo izazimye n’izicyaka kugeza ubu.

Itandukaniro riri hagati y’izo nyenyeri za cyera ngo ni uko zabaga ari nini cyane ugereranyije n’izigaragara ubungubu.

Birashoboka rero ko ngo hazboneka ikindi kizasimbura izuba kumurikira isi niba izaba ikiriho; nk’uko tubikesha ikinyamakuru 20munites.fr.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka