“Ndi Umunyarwanda” yatumye asaba imbabazi uwo yari yarabeshyeye ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside

Murebwayire Annoncee wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza avuga ko Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatumye asaba imbabazi umuryango w’umuntu yari yarashinje ibyaha by’ibihimbano mu nkiko Gacaca.

Murebwayire yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akavuga ko mu gihe cya Jenoside yahunganye na Niyoyita Antoine bari baturanye, ariko we akaba atarahigwaga muri Jenoside.

Nk’uko bigaragara mu buhamya bwanditse yatanze asaba imbabazi bukanashyirwaho umukono wa noteri, Murebwayire avuga ko ubwo bari bageze mu murenge wa Kabarondo bahunga baguye mu nterahamwe nyinshi zikamutema, icyo gihe ngo yahise akeka ko Niyoyita ariwe wamugambaniye.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatumye Murebwayire asaba imbabazi uwo yari yarabeshyeye ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatumye Murebwayire asaba imbabazi uwo yari yarabeshyeye ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside.

Ibyo ngo byamuteye kwanga Abahutu aho bava bakagera, ndetse n’aho Jenoside irangiriye ngo ashakisha icyaha kiruta ibindi kugira ngo yihorere kuri Niyoyita, maze ahita amushinja ko yamufashe ku ngufu muri Jenoside kandi atari byo.

Icyo gihe Niyoyita ngo yahise akatirwa igifungo cya burundu, ariko inkiko Gacaca zimukatira yaratorotse ku buryo kugeza n’ubu nta muntu uzi irengero rye. N’ubwo Niyoyita yari amaze gukatirwa burundu, Murebwayire avuga ko yakomeje guperereza agasanga uyu wahoze ari umuturanyi we atari we wamugambaniye.

Mu gihe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatangizwaga ngo Murebwayire yumvise akwiye kuvugisha ukuri kuko yababajwe n’uburyo yabeshyeye umuntu bakamukatira burundu bigatuma aburana n’umuryango we, maze yiyemeza kwandika ubuhamya buvuguruza ibyo yashinjaga Niyoyita mu nkiko Gacaca.

Mukagatare Saverina (mushiki wa Niyoyita) avuga ko ubu imiryango yombi ibanye neza nta kibazo.
Mukagatare Saverina (mushiki wa Niyoyita) avuga ko ubu imiryango yombi ibanye neza nta kibazo.

Ati “Ibyo nakoze byose nabikoreshejwe n’agahinda n’umubabaro kuko ntacyo yamariye kandi wenda yaragombaga wenda kugikora. Ariko igihe kiza kugera ngenda mbona ukuntu abantu batanga ubuhamya banezerewe muri Ndi Umunyarwanda, hamwe no gusenga nanjye ndavuga ngo ngomba kugira icyo nkora”.

Nubwo hari hashize igihe kinini Murebwayire atavugana n’umuryango wa Niyoyita ngo yafashe gahunda yo kwegera uwo muryango awusaba imbabazi.

Ati “Nafashe umwanya ndagenda njyayo, ku bwabo ahari bumvaga bitakunda ariko kubera ko nari mfite umutima umpata njye nagiyeyo turaganira urugwiro ruba rwose ndetse ndongera njyayo bwa kabiri na bo baraza baransura, tumarana ubwoba ari yo mpamvu naje kuvuga nti rero ibyabaye byarabaye mumbabarire ndashaka ko tubohokana ndetse uwo muvandimwe wanyu niba akinariho tugashakisha n’uburyo yataha kuko njye namenye Imana kandi ndi Umunyarwanda”.

Murebwayire akomeza avuga ko umuryango wa Niyoyita wamukundiye bakiyunga, ariko mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Niyoyita wari warakatiwe burundu ngo bamugira inama ko yabinyuza kwa noteri w’akarere kugira ngo ubuhamya atanga bugire agaciro, ari na yo mpamvu yanditse ubuhamya bwe asaba imbabazi bukanashyirwaho umukono wa noteri.

Rurangirwa John wagize uruhare mu kongera guhuza imiryango yombi avuga ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda atari amaco y'inda nk'uko bamwe babivuga.
Rurangirwa John wagize uruhare mu kongera guhuza imiryango yombi avuga ko Gahunda ya Ndi Umunyarwanda atari amaco y’inda nk’uko bamwe babivuga.

Kuri ubu iyo miryango yombi ibanye neza kandi ngo nta wishisha undi nk’uko bivugwa na Mukagatare Saverina, mushiki wa Niyoyita. N’ubwo ngo mu minsi ya mbere batizeraga ko ibyo Murebwayire ababwira ari ukuri, uko iminsi yagendaga ngo bagiye babona ko yari akomeje ku buryo ubu babanye neza.

Mukagatare agira ati “Kubera ibyo nabonaga navugaga ko bidashoboka, ariko nyuma tuje kugenda duhura ndavuga nti rwose uriya muntu Imana yamukoreye ibitangaza, dukomeza kumwegera kugeza n’ubu turavugana turasurana, abana be baza mu rugo, abanjye bakajya iwe, nta kibazo”.

Ndi Umunyarwanda si amaco y’inda nk’uko bamwe babikeka
Hari abantu bakunze kunenga gahunda ya Ndi Umunyarwanda bavuga ko ari gahunda itegeka Abahutu gusaba Abatutsi imbabazi, bakavuga ko bamwe mu bayobozi bayamamaza babikora kubera amaco y’inda.

Uhereye i bumoso ni bashiki ba Niyoyita Babiri, Murebwayire Annoncee, John Rurangirwa wagize uruhare mu guhuza imiryango yombi n'umuhungu wa Niyoyita (iburyo).
Uhereye i bumoso ni bashiki ba Niyoyita Babiri, Murebwayire Annoncee, John Rurangirwa wagize uruhare mu guhuza imiryango yombi n’umuhungu wa Niyoyita (iburyo).

Rurangirwa John wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza wanagize uruhare runini mu kongera guhuza imiryango ya Murebwayire na Niyoyita avuga ko Ndi Umunyarwanda ari gahunda nziza, abayigisha Abanyarwanda badakwiye kwitwa ko babikoreshwa n’amaco y’inda.

Ati “Niba ari imiryango yari isanzwe ibana [ikaza kugirana ibibazo], none ubu umuntu akaba atinyuka akavuga ati iki kintu cyaramfashije numva mbohotse, nk’uko bari basanzwe banabana ubu barabana rwose. Ni abantu babanye neza, baganira, basangira ibintu byose bafite rwose ukumva ko ari igikorwa cyaje ari igisubizo”.

Kopi y'ibaruwa isaba imbabazi ikubiyemo ubuhamya bwa Murebwayire.
Kopi y’ibaruwa isaba imbabazi ikubiyemo ubuhamya bwa Murebwayire.

Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ngo ikwiye kugera ku Banyarwanda bose kuko ari bwo buryo bwiza bwakongera kubanisha Abanyarwanda nk’uko iyi miryango yombi yamaze igihe irebana ay’ingwe ibivuga. Murebwayire we avuga ko yiteguye gutanga ubuhamya bwe uko bishoboka, kuko ngo bushobora kugirira abatari bake akamaro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Reka mbaze.None se ibi hari icyo bizahindura ku gihano uriya mugabo yakatiwe?

rukundo yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Uyu Mubyeyi akwiye gushimwa cyane. niba hari nabandi nibabohoke gereza zuzuye inzirakarengane zagahinda. Abanyarwanda dukwiye kujya mu ndiba zimitima yacu niho tuzakira byimazeyo. Imana iguhe imigisha Mubyeyi!!!

YEGO yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

IYINTAMBWE NIYO IKWIRIYE BENE KANYARWANDA

NDOLI yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Leta yalikwiye gukangulira abanyarwanda , bose koko uwaba yarabeshyeye undi agafungwa , yatanga ubuhamya buvugisha ukuli !!!UYU MUBYEYI ARARUHUTSE KANDI ARARYAMA ASINZIRE !!!!!
KANDI ABANTU babeshye abandi bose ntamahoro mumutima bafite !!!! kimwe nabishe abandi ntamahoro bashobora kuzagira badasabye imbabazi abo bahemukiye !!!!

mimi yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ibi bihite bigaragaza ko hari benshi babeshyewe kandi niba hari ababitse mu mitima yabo ibyo nizere ko Murebwayire ababereye urugero rwiza rwo kuba Umunyarwanda.

bebe yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

ndi umunyarwanda ndumva itangiye kugaragaza umusaruro ahubwo iba yaraje mbere y’icibwa z’imanza

alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ni byiza biragaragara ko iyi gahunda itangiye gutanga umusaruro.
Tubifatireho urugero.

manasseh yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Mbega byiza !Hari inteko zabafashaga kugera kuri uwo mugambi mu buryo bwihuse byari nk’ishyirahamwe ,nazo zize gusaba imbabazi ndetse ntihibagirane n’indi miryango ifite abayo bahamijwe icyo cyaha n’inshuti z’uwo mugiraneza wivanye kuri iyo ngoyi.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

None se bizarangirira aho cg Murebwayire azakurikiranwaho icyaha cyo gushinja ibinyoma?

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Dore aba nibo bazabona ijuru . Ibi kandi nibyo byitwa ubunyarwanda bwuzuye. Nizere ko abo yasabye imababazi bazimuhaye babikuye ku mutima. Twese twari kimwe , ni ibibi bidutanya gusa. Mukomere kandi Imana ihe umutima mwizaabanyarwanda BOSE.

Nikoko yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

nizere ko abavuga ko iyi gahunda yaziye abahutu abonye isomo , uyu mudamu yakoze neza kuko yicujije ibyo yakoze

barta yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Oh, komera di Murebwayire.
Nabandi bakoze ibibi bagafungisha inzirakarengane bakurebereho, batange ubuhamya bubarenganura.
Harakabo gahunda ya ndi umunyarwanda!

karake yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka