Ruhango: Ari mu bitaro nyuma yo gufatwa n’ibyo bise amajyini

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye muri G S Indangaburezi mu karere ka Ruhango, arwariye mu kigo nderabuzima cya Kibingo nyuma yo gufatwa n’amajyini agatangira guhondagura inzugi z’amacumbi y’aho abanyeshuri b’abahungu barara.

Byari mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo kuri uyu wa 11/02/2014 abanyeshuri batangiye kwiga isomo rya mbere, bagiye kumva bumva muri aya macumbi hari kuvuga urusaku rwinshi. Ubuyobozi bwihutira gukupa umuriro bugirango ni circuit ibaye.

Baje kujya kureba basanga ni umunyeshuri wasigaye muri iri cumbi asakuza cyane akubita inzugi imigeri ashaka uko yasohoka.

Umwe mu banyeshuri wahageze bwambere baje kureba icyo mugenzi wabo yabaye, yavuze ko bigaragara ko afite ikibazo cy’amadayimoni koko. Ati “kuko ubwo twarwanaga no kumufata yatwiyakaga avuga ngo ngicyo kiraje nimugifate we.”

Aha ngo abanyeshuri bafatanyije n’ubuyobzi bahise bafata uyu munyeshuri bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kibingo. Ubuyobozi bwa G S Indangaburezi, buvuga ko bwatunguwe no kubona uyu munyeshuri ahura n’ikibazo nk’iki iwabo batarabibamenyesheje.

Gusa ngo bwagerageje kuvugisha se w’uyu mwana utuye i Samuduha mu mujyi wa Kigali, ariko abasubiza ko nta kibazo umwana we ajya gira, ngo keretse niba yarakigiriye kuri iki kigo.

Nubwo uyu mubyeyi yahakanye ko umwana nta bibazo yari asanzwe agira, umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 ari nawe waje kwandikisha uwo munyeshuri warwaye, yemereye ubuyobozi ko yari asanzwe agira ibi bibazo, ariko ko bitari cyane nko kuri iyi nshuro.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

TURIMUBIHE BYANYUMA NIMUZE TUBE MASO.NDUMIWE KOKO KURIRA AMABUYE NTIBISANZWE

PETER yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Muraho bamujyane kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango bamusengere arakiza .YEZU niwe muganga mukuru bavandimwe.

IMANIRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka