Umukobwa yatangaje abantu kubera kurira amabuye

Umukobwa w’imyaka 12 wo mu gihugu cya Yemen witwa Saadiya Saleh yatangaje abantu batari bake kubera ko arira amabuye mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko iyo umuntu arize kubera agahinda cyangwa ibyishimo azana amarira.

Uyu mukobwa ukomeje kwibazwaho byinshi by’umwihariko aho atuye, abantu bakeka ko yahanzweho n’amashitani kuko bananiwe kubyumva no kubibonera ibisobanuro. Abaganga barimo kumwitaho babuze indwara yaba arwaye; nk’uko urubuga www.gentside.com dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Abantu benshi barebye video igaragaraza Saadiya arira amabuye ntibemera ko ari byo hari n’abavuga ko ari ukubeshya kuko nta muntu warira amabuye aho kuzanama amarira.

Ariko hari bamwe basanga bishoboka bityo bikabatera impungenge n’ubwoba biramutse bibaye ku bandi bantu benshi kandi indwara yarayobekanye .

Ngo ibi bituma abantu bongera kwibuka inkuru y’umwana w’umukobwa ukomoka mu gihugu cya Libanie mu mwaka wa 1996 aho yatangaje ko arira uduce tw’ibirahuri rwose na video yafashwe yagaragaraza ko ari ukuri ariko nyuma byaje kugaragara ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka