Minisitiri Gen. Kabarebe yagize icyo avuga ku rupfu rwa Patrick Karegeya

Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, asoza gahunda y’icyumweru ya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Karegeya waguye muri Afurika y’epfo mu ntangiriro za 2014.

Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda impuha n’abashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Yagize ati "Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa."

Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe.

Minisitiri Kabarebe yongeyeho ko umuntu ahabwa agaciro n’igihugu kimurindira umutekano. Ati "Ndibaza ukuntu umuntu muzima ata igihugu gifite umutekano ajya he?"

Minisitiri Kabarebe yashimiye Abanyarubavu uburyo bitwaye mu bihe bikomeye banyuzemo bahungabanywa n’umutekano mucye waturukaga muri Congo ariko ntibacike intege cyangwa ngo banduzwe imico iranga Abanyekongo.

Yakomeje ashishikariza urubyiruko gukunda igihugu no kwihesha agaciro bitandukanya n’ibiyobyabwenge mu guharanira umutekano u Rwanda rwagezeho.

Ati "U Rwanda kubarubamo n’ababa hanze yarwo babona uburyo ari rwiza kandi ibyiza rugeraho bizakomeza kwiyubaka kuko dufite ubuyobozi bwiza."

Minisitiri Kabarebe yahuye n’urubyiruko ruvuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu rwari rumaze icyumweru mu gahunda ya "Ndi Uumunyarwanda" ruganira kuri gahunda zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro guteza imbere akarere no kurwanya ibiyobyabwenge.

Abaturage ba Rubavu barifuza gusurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Nyuma y’inama n’urubyiruko rwa Rubavu, Minisitiri Kabarebe yahuye n’abavuga rikijyana (opinion leaders) bo mu Karere ka Rubavu bagirana ikiganiro kirambuye ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.

Mu byo bagarutseho cyane, bifuje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yazasura akarere ka Rubavu vuba bishoboka bityo Abanyekongo bakanamenya ko atapfuye nk’uko babyibwiraga. Bati " Burya iyo wifuriza umuntu urupfu ahubwo aba azaramba".

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

when you betray a country you helped to stop genocide then you deserve serious purnishment.

hashakimana yanditse ku itariki ya: 1-06-2014  →  Musubize

abanyarwanda twari tumaze kabiri nta nduru, none nyuma y,amahoro n’umutekano twifitiye ni iki kindi badushakaho,
bashaka impamvu yubatse inzu muyindi, ese bazatugendaho bageze ryari.ikigaragara cyo ni isura mbi bashakira urwanda nyuma yuko urwanda rumaze kuba ikitegererezo mumahanga, nyuma yamateka mabi rwahuye nayo.tubimenye ko abanzi bashaka kudusubiza ahabi bose babuze urwitwazo kuri leta y’ubumwe bw’abanyarwanda none bari kwitwaza abantu bapfira iyo bagiye muri business zabo.mubareke twibere ndi umunyarwanda dukomeze turwubake.njyewe nimpfa bazambabarire ntibazabigire urwitwazo rwo gukwirakwiza impuha ninjyengabitekerezo byo gusenya abasigaye, ndasaba abanyarwanda bose kuba maso hanze aha hari abadushuka. mbifurije gukomeza guhaha, kurya, kuryama no gukomeza gutura,gutunga no guturiza murwatubyaye nyuma y,icuraburindi ryari ritwugarije.Good-bye!

Jet lee yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Ahaaaa!!!!!ntawamenya icyoyazize,ariko imana izi ukuri uwicishije inkotanawe izamurya imana imuhe,ibiruhuka bidashira.

Ntawuziyandemye fici yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

minister ndakwemera nzakugurira icupa ese ninde utabona umutekano dufite buriya rero bajye bajya ishyanga barajya baherayo kdi umusaza wacu turamushyigikiye

VUMILIA JANVIER DAVID yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Afande wacu turakwemera. nta mpamvu yo guta igihugu cyawe. Ibyo karegeye na ba genzi be batwifuriza bijye bikomeza bibabeho.Naho wagirana ikibazo na leta y’u Rwanda ukumva ko ugiye kwifatanya na FDRL ngo uduhime Imana izakwica mbere yuko twe utwica kuko FDRL amaraso bamennye y’inzirakarengane imana yarabavumye.

Kabisa yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Politique Iyo Itakwishe Iragukiza Kdi Politique Ni Diplomatie Iyo Uyikinnye Nabi Upfa Nabi.Njyewe Nzibera Umukozi W’imana

Aimable Mugenzi yanditse ku itariki ya: 21-01-2014  →  Musubize

kabarebe oyeeeeeeeee.rwose umaze kwigaragaza nkumunya poritique mwiza. namagambo uvuga arabigaragaza. nimwe mubereye urwa gasabo

hakizimana yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

ubu vyarahinduts abagabo basigaye baribwa nimbwa raba Kadhafi igene yariwe narujongo Sarkozy

odili yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Afandi James abivuze neza,mutekereze umusirikali wo mu rwego rwa officier kunigishwa umugozi mu gihugu kitari icye kandi iwabo n’ingagi zitekanye bakazita n’amazina.njye ku giti cyanjye nk’umunyamuryango wa FPR INKOTANYI kandi warahiriye kurwanya abanzi b’ u Rwanda aho bari hose kandi nkemera kugira no kugirwa inama,sinumva ukuntu umuntu wabaye muri RPF,akarwanya abanzi b’u Rwanda,amahoro yaboneka akayahunga,ntawamutindaho cyane ko atanaguye iwacu,igikuru nuko dukomeza kwiyubakira igihugu kandi ibyabaye bibere buri wese isomo ushaka kwigira nyakamwe mu banyarwanda,tuvuge ngo demokarasi oyeeee,ubumwe oyeeee,amajyambere oyeeee,urukundo oyeeee,ishyaka n’ubutwari oyeeeee,gukunda igihugu oyeeee,ndumunyarwanda oyeeeee,u Rwanda n’abanyarwanda oyeeeeeeeeeeeeee.

munyembabazi diogene yanditse ku itariki ya: 12-01-2014  →  Musubize

umusirikari arangiza icyo yatangiye niba yari yariyemeje kuBOHOra igihugu yari gukomeza agahangana ni uwariwe wese ushaka gusubiza igihugu ahabi niba hari ibyo yabonaga, umuntu wumusirikari gupfira hanze yigihugu agapfa nkakuriya karegeya yapfuye biragayiiiiitse cyane rwose. yari guhama hamwe agahangana nabo niko umusirikari yakagombye kubaho, yanapfa agapfira mugihugu kintwari. ariko yahisemo kuba imbwa reka apfe nkimbwa.

kalisa yanditse ku itariki ya: 12-01-2014  →  Musubize

umugaba apfa nk’umugabo , imbwa igapfa nk’imbwa , uyu minister wa MINADEF ndamwemera

lili yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

huuum! ntacyo mvuze ndahetse.

sob yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka