Jeanette Kagame yahaye Igongo Cultural Centre impano y’amadorali 10,000

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imico y’ibihugu byombi n’akarere biherereyemo muri rusange, umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeanette Kagame, yageneye ikigo “Igongo Cultural Centre” cyo muri Uganda impano y’amadorali y’Amerika ibihumbi 10.

Jeanette Kagame yemereye iki kigo iyo mpano nyuma yo gushima ibikorwa byacyo bijyanye no guteza imbere umuco, ubwo yagisuraga mu mwaka ushize wa 2011.

Maj.Gen Frank Mugambage, ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, yashyikirije iyi mpano umuyobozi wa Igongo Cultural Centre, Tumusiime James, kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2012.

Mu ijambo rye, ambasaderi w’u Rwanda yatangaje ko Jeanette Kagame yishimiye ibikorwa n’uruhare by’iki kigo mu guha agaciro umuco n’ibikorwa by’ubumuntu.

umuyobozi wa Igongo Cultural Centre yavuze ko iyi mpano izashyigikira iterambere ry’imico y’ibihugu byombi, aho bateganya kwoheraza mu Rwanda abanyabugeni n’abanyabukorikori mu ma murikagurisha atandukanye nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Vision.

Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’umuco hagati y’u Rwanda na Uganda buzakomeza no mu zindi nzego nka politiki, uburezi, ubukungu haba muri ibyo bihugu no mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

Igongo Cultural Centre iherereye mu burengerazuba bwa Uganda mu karere ka Mbarara.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bonjour copain , vous êtes écrivain impressionnant, j’aime votre site
cul url>

yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka