Habyarimana Juvenal ntabwo yari Umunyarwanda – Polisi Denis

Mu kiganiro cy’amateka y’u Rwanda muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » Ambasaderi Polisi Denis yasobanuriye abakozi b’ibigo bitandukanye mu ntara y’Iburengerazuba ko hari abantu bamwe bibeshyaga ko bari mu bwoko ubu n’ubu, ariko wacukumbura mu mateka ugasanga bari abavamahanga.

Urugero Polisi atanga ni urwa Habyarimana Juvenal. Nk’uko abisobanura, ngo se wa Habyarimana Juvenal yinjiye mu Rwanda aturutse muri Uganda, aza atwaje amavalisi abamisiyoneri b’abazungu, byumvikana ko inkomoko ye itari mu Rwanda.

Polisi Denis ati « n’ikimenyimenyi, Habyarimana nta se wabo yagiraga mu Rwanda ariko nyuma yaje kuba Umuhutu kurusha n’abo yasanze mu Rwanda ».

Urundi rugero Polisi atanga ni urw’ibyo mu Rwanda bise amako, ariko ukabisanga no mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ariko ho bikaba bitarakoreshejwe mu gushyamiranya abantu.

Urugero ni muri Congo, ahari abwoko bw’Abahunde bagiye baza mu Rwanda bagatura, nyuma bakaza kwisanga baragiye mu ruhande rw’Abahutu, ariko abasigaye muri Congo bagakomeza kwitwa Abahunde b’Abanyecongo.

Polisi Denis akaba asanga ibyo byose hari igihe ngo bizashirana n’igihe kuko n’ubundi ari amateka kandi amateka ngo agera igihe akazimangana n’ibyayo bibi.

Ariko ngo mu gihe bitarashira, uwumva ashaka kwitwa ubwoko runaka biramureba, apfa gusa kutabikoresha ngo agirire nabi mugenzi we w’Umunyarwanda.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

mwese muzashyirira ikuzimu mwabagomemwe

kindiy yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Isi ni icumbi Imana yadutije mu ijuru niho gakondo kandi nikindi historically abantu binaha dukomoka ethiopia.

Armstrong yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

Icyo ducyeneyenukwubaka urwandankabanyarwanda

hassan yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Basomyi.banditsi bikinyamakuru.k2d.uwuzantanga kubona denis azamumbwirire ko ntawihuta nk’uwayobye.gusoba nura kuriya .yari yabuze ibyo avuga. Kuyobora ntibisabakuba waravukiye.utuye wemerewe, kwitwa.izina ryaho ugiye gukorera .ahubwo n’uko uba uzi inshingano watorewe gukora ko ugomba kuzikurikiza.kuko abayobozi dufite siko bose ,batuye,bavukiye. Aho bakorera.sinatinya kubwira denis ko politiki ye ,n’imyumvireye bishaje.reka mwibarize kandi azadusubize .ashobora kuba atazi ubusobanuro bw’ijambo UBWENEGIHUGU. muza muso banurire.BALACK OBAMA.ubu abarizwahe aha kora iki .akomokahe.?

N.claude trésor yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

Mureke Guvuga Inkomoko Zabandi Kuko Nacyo Byatwongeraho Nkabanyarwanda Gusa Tumenye Ko Twese Ariho Tugana. Ibyiza Duharanire Kugira U Rwanda Neza Kuruta Uko Twarusanze.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

twirinde kupfa amoko,numva arumwanzuro mwiza ubundi twiyubakire u rwanda

isi yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

none se abo barasesengura inkomoko zabandi bo baturuka he?UBWO SE IBYO BYAMARIRA IKI ABANYARWANDA?

fred yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

ariko njye ndibaza mbere yuko tuba abanyarwanda twariki?tubane amahoro ibindi byose nubusa

rusake yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

benshi twerekanye ibituri mumitwe yacu kweli. twajya tubanza tugasoma neza tukanasubiramo inkuru kabiri then tukabona gutanga ama conclusion , denis arangiza avuga ko kwitwaaza amoko birakureba upfa kutabikoresha ugirira nabi umunyarwanda.

gatwabu yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Buri Muntu Wese Wakurikiye Amateka Yu Rwanda Arabizi Neza Ko Habyarimana Juvenal Atari Umunyarwanda

Gakire John yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ibi ni itiku kuko numva ngo Ibingira ni umugande ngoho nadusobanurire nabandi

kanaga yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Polisi arambabaje umuntu nkawe arirengagiza ko Kisoro hari mu Rwanda mbere ya conferance de Berlin? Hari n ’abatagira famille na nto mu Rwanda batanavuga ikinyarwanda kandi ni abanyarwanda mu gihe President yavugaga ikinyarwanda Gitomoye. Ibitekerezo bye sibyo njye Sinkunda umuntu uvuga undi agiye. Ko utabivuze mbere? Uwagendera ku byawe yavuga ko u Rwanda rwuzuye abarundi n ’abanyecongo
Nuko bitangira.

alias yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka