Am-G The Black yasusurukije abatuye umujyi wa Musanze biratinda

Am-G The Black, umuhanzi wo mu Rwanda uririmba injyana ya Hip Hop yasusurukije abatuye umujyi wa Musanze mu karere ka Musanze, benshi mu biyabiriye igitaramo baranyurwa cyane, abiganjemo urubyiruko buzura aho yaririmbiraga babyina.

Hari kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/09/2013 ubwo Am-G The Black yagaragaraga mu gikorwa cyo kwamamaza serivisi ya banki yitwa “mVISA” muri gare yo mu mujyi wa Musanze. Uyu muhanzi bigaragara ko afite abafana benshi muri Musanze yageze aho baririmbira (stage) abafana be batera hejuru cyane bamwishimiye maze nawe abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe.

Abaje kumva Am-G The Black bateraga hejuru kubera ibyishimo
Abaje kumva Am-G The Black bateraga hejuru kubera ibyishimo

Am-G The Black yaririmbye indirimbo zinyuranye, ariko izitwa Uruhinja, Care n’Agakaye nizo zashimishije cyane abari aho muri gare ya Musanze.

Aha Am-G The Black yaririmbaga indirimbo ye Care ikunzwe cyane na benshi mu rubyiruko
Aha Am-G The Black yaririmbaga indirimbo ye Care ikunzwe cyane na benshi mu rubyiruko

Ubwo yaririmbaga indirimbo “Care” abakunzi be bateye hejuru cyane kuko iri mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi. Amaze kuyiririmba yabaye nkuva kuri “stage” asubira mu rwambaririo ariko abakunzi be batera hejuru cyane basaba ko agaruka.

Benshi mu bari mu mujyi wa Musanze baje kwihera ijisho
Benshi mu bari mu mujyi wa Musanze baje kwihera ijisho

Ibyo byahise bituma bashyiramo indirimbo “Agakaye” maze agaruka ku rubyiniro aririmba agace aririmbamo wenyine muri iyo ndirimbo ubundi afatanyije n’abandi bitwa Two4Real na Bruce Melodie.

Bamwe babyinnye biratinda
Bamwe babyinnye biratinda

Am-G The Black yasusurukije abafana be b’i Musanze ari kumwe n’ababyinnyi babiri b’abahungu. N’ubwo hari ku manywa, mu masaha y’akazi nyuma ya saa sita, ntibyabujije imbaga y’Abanyamusanze kuza kureba no kwishimira Am-G The Black ari benshi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona amagy yarabahaye care!!!

joe yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka