Am-G The Black yasusurukije abatuye umujyi wa Musanze biratinda

Yanditswe ku itariki ya: 8-09-2013 - Saa: 15:48'
Ibitekerezo ( 1 )

Am-G The Black, umuhanzi wo mu Rwanda uririmba injyana ya Hip Hop yasusurukije abatuye umujyi wa Musanze mu karere ka Musanze, benshi mu biyabiriye igitaramo baranyurwa cyane, abiganjemo urubyiruko buzura aho yaririmbiraga babyina.

Hari kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/09/2013 ubwo Am-G The Black yagaragaraga mu gikorwa cyo kwamamaza serivisi ya banki yitwa “mVISA” muri gare yo mu mujyi wa Musanze. Uyu muhanzi bigaragara ko afite abafana benshi muri Musanze yageze aho baririmbira (stage) abafana be batera hejuru cyane bamwishimiye maze nawe abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe.

Abaje kumva Am-G The Black bateraga hejuru kubera ibyishimo
Abaje kumva Am-G The Black bateraga hejuru kubera ibyishimo

Am-G The Black yaririmbye indirimbo zinyuranye, ariko izitwa Uruhinja, Care n’Agakaye nizo zashimishije cyane abari aho muri gare ya Musanze.

Aha Am-G The Black yaririmbaga indirimbo ye Care ikunzwe cyane na benshi mu rubyiruko
Aha Am-G The Black yaririmbaga indirimbo ye Care ikunzwe cyane na benshi mu rubyiruko

Ubwo yaririmbaga indirimbo “Care” abakunzi be bateye hejuru cyane kuko iri mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi. Amaze kuyiririmba yabaye nkuva kuri “stage” asubira mu rwambaririo ariko abakunzi be batera hejuru cyane basaba ko agaruka.

Benshi mu bari mu mujyi wa Musanze baje kwihera ijisho
Benshi mu bari mu mujyi wa Musanze baje kwihera ijisho

Ibyo byahise bituma bashyiramo indirimbo “Agakaye” maze agaruka ku rubyiniro aririmba agace aririmbamo wenyine muri iyo ndirimbo ubundi afatanyije n’abandi bitwa Two4Real na Bruce Melodie.

Bamwe babyinnye biratinda
Bamwe babyinnye biratinda

Am-G The Black yasusurukije abafana be b’i Musanze ari kumwe n’ababyinnyi babiri b’abahungu. N’ubwo hari ku manywa, mu masaha y’akazi nyuma ya saa sita, ntibyabujije imbaga y’Abanyamusanze kuza kureba no kwishimira Am-G The Black ari benshi.

Norbert Niyizurugero

Andi makuru - Muzika
Rurageretse hagati ya Frank Joe na Kidumu bapfa amafaranga y’igitaramo cy’abasitari bo muri BBA
31/03/2015

Kidumu akomeje kutumvikana na Frank Joe ku mafaranga yagombaga kwishyurwa mu gitaramo Frank Joe yari yamutumiyemo cyagombaga kumuhuza na bagenzi be babanye muri Big Brother (...)
Knowless ngo yaba agiye gusezera mu irushanwa rya PGGSS5
31/03/2015

Nyuma y’umwuka utari mwiza ndetse n’ubwumvikane buke hagati ya Kina Music, Inzu (Label) ya muzika Knowless abarizwamo; EAP ifatanya na Bralirwa mu gutegura amarushanwa ya PGGSS (...)
Ikibazo kiri mu buhanzi mu Rwanda ni ukutagira inzu z’imyidagaduro-Kayirebwa
25/03/2015

Cecile Kayirebwa, umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare mu Rwanda, asanga ikibazo rukumbi ubuhanzi nyarwanda ngo bufite ari ukutagira inzu zabugenewe z’imyidagaduro kugira ngo (...)
Uririmba abikunze yumva bifitiye akamaro abamwumva nabikomeze -Kayirebwa
24/03/2015

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yasabye abahanzi Nyarwanda kuririmba babikunze kandi bakaririmba ibifitiye akamaro ababumva.
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 147

Ibitekerezo

ndabona amagy yarabahaye care!!!

joe yanditse ku itariki ya: 11-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Tweets - Kwibuka 21

AMAKURU

IBIGANIRO

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Dukurikire
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda