Gukorera ku ntego, icyifuzo cy’Imana ku Rwanda n’Abanyarwanda - Pastor Rick Warren
Ubwo yatangizaga gahunda y’ibiterane byiswe “Rwanda Shima Imana” bizakorerwa hirya no hino mu gihugu, umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Pastor Rick Warren, yatangaje ko gahunda yo gukorera ku ntego ari icyifuzo cy’Imana ku Rwanda n’Abanyarwanda
Mu nyigisho Pastor Rick Warren yatanze yagarutse cyane ku rukundo nyakuri rudafite ibyo rushingiyeho no gukorera ku ntego.
Yabwiye abitabiriye icyo gitarane cyabimburiye ibindi ko Imana ikunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ikabakundira uko bari nta y’indi mpamvu. Iyo ngo ni yo mpamvu na bo bahamagarirwa gukundana kandi bagakundana urukundo nk’urw’Imana ikunda abantu yaremye.
Ati “Bibiriya ivuga ko Imana ari urukundo, Imana iragukunda kandi impamvu yonyine ushobora gukunda ni uko waremwe mu ishusho ya yo. Ntabwo Imana izigera ireka kugukunda, kandi n’iyo wabigerageza ntuzigera ubigeraho kuko igukunda uko uri, igukunda iyo wakoze ibibi n’iyo wakoze ibyiza, igukunda uri muto n’iyo washaje”.
Pastor Rick Warren yavuze ko gahunda yo gukorera ku ntego u Rwanda rufite ari icyifuzo cy’Imana ku Rwanda n’Abanyarwanda.
Yasabye ko Abanyarwanda bose bakomeza gukunda Imana no gukorera ku ntego kimwe n’uko Imana ifitiye intego ahazaza h’u Rwanda.
Ati “Ati Agaciro nyakuri k’Abanyarwanda ntikazava ku mafaranga, kazava ku Mana. Dukwiye kugira intego zihamye kandi nyuma yo kuzigeraho tugatanga amashimwe ku Mana”.
Abateguye ibyo biterane byatangiriye mu karere ka Kayonza ku mugoroba wa tariki 27/08/2013 ngo basanze Abanyarwanda bafite amashimwe buri wese avugira iwe mu nzu, batekereza ko byaba byiza Abanyarwanda bahuriye ahantu hamwe bagatanga ayo mashimwe ya bo ku Mana.
Pastor Butera Augustin, umuhuzabikorwa w’ibiterane bya Rwanda Shima Imana mu ntara y’Uburasirazuba yagize ati “Hari ibyo Imana yakoze mu ngo zacu, hari ibyo yakoze mu gihugu cyacu tubonesha amaso n’abanyamahanga bavuga, tugashaka rero ko habaho umunsi ugaragara aho Abanyarwanda bahurira hamwe bagashima Imana ku bw’ibyo byiza yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda”.
Ibyo biterane byateguwe n’umuryango Peace Plan Rwanda uhuriyemo abavugabutumwa n’abashumba b’amatorero atandukanye ya gikirisitu mu Rwanda. Bigamije gushimira Imana ku bw’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuyitura ibyo ruteganya mu gihe kiri imbere n’ahazaza harwo.
Icyo giterane cyabereye mu karere ka Kayonza cyitabiriwe n’abavugabutumwa n’abashumba b’amatorero anyuranye barimo Apotre Dr. Paul Gitwaza wa Zion Temple, na Archbishop uhagarariye itorere rya Anglican mu Rwanda, kinitabirwa n’abaturage batari bake bo mu karere ka Kayonza.
Peace Plan ni umuryango watangijwe na Pastor Rick Warren, ukaba ukorera ku isi yose mu bihugu 195. U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe mbere mu bihugu uwo muryango ukoreramo, kugira ngo rwigishe amahoro ku isi nk’uko Apotre Dr. Paul Gitwaza yabivuze.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|