Abana 6 bashinjwa gutwika ES Byimana batangiye kuburana

Ku nshuro ya mbere, abana batandatu bashinjwa kuba aribo batwitse ishuri ryisumbuye rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga tariki 20/06/2013.

Aba bana bashinjwa kuba aribo bateguye gutwika amazu y’ishuri ryabo ndetse baba ari nabo babishyira mu bikorwa. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 398 y’itegeko rihana ry’u Rwanda iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 25 ariko kubera ko ari abana bashobora hugabwa kimwe cya kabiri.

Urubanza rw’aba bana rwabeye mu muhezo kuko bose bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, aha akaba nta mubyeyi n’umwe wari wemerewe kwinjira mu rubanza rw’abana babo kabone n’ubwo bari bahari.

Uru rubanza rw’abana bato, itangazamakuru cyangwa n’abandi batemerewe gutangaza amazina yabo ku bw’uko bakiri mu kigero cy’abana rwayobowe n’umucamanza Bernadette Mukansanga.

Abana bane muri batandatu bafite imyaka iri hagati ya 14 na 16 nibo bagejejwe imbere y’ubucamanza, abandi babiri bari munsi y’imyaka 14 bakaba bagomba koherezwa mu kigo ngororamuco.

Mu bigaragara aba bana bari bafite akababaro kenshi kuko basohotse mu rukiko n’amarira menshi mu maso. Ababyeyi babo bari babategereje imbere y’urukiko nabo n’agahinda kenshi ntibagize icyo bashaka gutangaza.

Ikiguzi cy’ibyangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ES Byimana inshuro eshatu kuri ubu kirabarirwa mu mafaranga miliyoni 700.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ababana babihutishe babajyane iwawa kuko biriye kugororwa urwnda rwaba ntakerekezo rwereke zamo

james yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Ingenga bitekerezo ziragwira!!!ubona niriya micuko ngo yihinure rutwitsi!nibagororwe cyane kuruta guhanwa kdi hagaragazwe impamvu yabibateye ndabona abacamanza byose baba babigize ubwiru jye mbona ari ababoheje kuko siniyumvisha icyo bari bagamije bo ubwabo.

BAKAME yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

ABA BANA BAKWIYE KWIGISHWA NI BA ARI BO KOKO BAKOZE IKI CYAHA , BIRABABAJE KUBONA ABANA NK’ABARIYA BATINYUKA GUTWIKA ISHURI RYAREZE ABABYEYI BENSHI MURI IKI GIHE, NAHO UBUNDI BIRAKWIYE KWEGERA ABANA BARANGIZA AMASHURI (IBYCIRO)BAJYA BAKORA AMARORERWA BITWAJE NGO BARANGIJE AMASHURI BABAYE ABAGABO, BABYEYI NAMWE BAREZI NIMUHANURE ABANA BANYU MBERE YO GUSUBIRA KU ISHURI BURI GIHE BAJE BIRUHUKO N’IGIHE BAGIYE KU ISHURI.
IMANA IDUFASHIRIZE ABANA BARI KU ISHURI.

kma jai yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

aba bana uretse no gukurikiranwa n’ubutabera bakenewe no kwigishwa rwose, kuko iyo urebye usanga bafite ikibazo mu mutwe kurenza uko bakoze icyaha, bakenewe kwigishwa peee.

sekanama yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Abanyamategko ntiwamenya ibyabo rwose.Umuntu yangije ibintu by’agaciro ka million 700 ngo ni umwana ngo kimwe cya kabiri,ubwo se bazavamo bangiza ibya million zingahe ko bazaba bamaze gukura kandi ko mbona uko bakura ariko bakuza ingeso,babatware i Gitagata tu!!!!!!!!!!!!!!!!!

Papi yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Aba bana ubu ingengabitekerezo bafite yatumye batwika iri shuri turayita iki mwakabyaramye!!! Ntabwo byoroshye!!

ohhshsbsbs yanditse ku itariki ya: 21-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka