Burera: Dushimimana ahamya ko guhinga ibihumyo byatangiye gutuma yigira

Umusore witwa Pierre Canisius Dushimimana utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, atangaza ko guhinga ibihumyo bimuha amafaranga bikamufasha kwikenura nk’urubyiruko ruri kubaka ejo hazaza harwo.

Dushimimana yarangije amashuri yisumbuye mu 2012. Kimwe n’abandi banyeshuri barangije muri uwo mwaka, nawe ari ku Rugerero.

Akomeza avuga ko umushinga we wo guhinga ibihumyo hashize amezi abiri awutangiye. Icyo gitekerezo yagikuye ku Rugerero, abikesha inyigisho yahawe zitandukanye zijyanye no kwigira ndetse no kwiteza imbere nk’urubyiruko.

Ibihumyo ngo bihingwa ku butaka buto bikabyara amafaranga menshi.
Ibihumyo ngo bihingwa ku butaka buto bikabyara amafaranga menshi.

Dushimimana avuga ko kuva aho yatangiriye uwo mushinga, buri kwezi byibura abasha kwinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 iyo amaze kugurisha ibihumyo yasaruye, akabasha kwizigamira ndetse akanunganira ababyeyi be.

Akomeza avuga ko yatangiye atera imigina 126, yayiguze ku rundi ruganda ruyitunganya ruri mu murenge atuyemo. Umugina umwe awugura amafaranga y’u Rwanda 400, nk’uko abisobanura.

Dushimimana avuga ko azagura umushinga we wo guhinga ibihumyo kugira ngo ukomeze umufashe kwigira.
Dushimimana avuga ko azagura umushinga we wo guhinga ibihumyo kugira ngo ukomeze umufashe kwigira.

Yongera ho ko imigina yaguze yayiteye kuburyo buri cyumweru asarura ibihumyo inshuro eshatu kandi imigina ine ngo ibyara ikiro cy’ibihumyo. Iyo amezi atatu ashize imigina iba ishaje, igasimbuzwa indi mishyashya.

Dushimimana avuga ko igihingwa cy’ibihumyo ari igihingwa kiza kuko kidasaba ubutaka bunini. Ngo ahubwo gisaba ubutaka buto kandi kikabyara amafaranga menshi. Gishobora guhingwa mu bitebo, mu mifuka kandi kigakura neza.

Yongera ho ko, nk’urubyiruko ruharanira kwigira, umushinga wo guhinga ibihumyo azawagura akawugira munini kuburyo nawo uzamuteza imbere.

Tariki 10/05/2013 ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe urubyiruko “The National YOUTH CONNEKT Month” mu karere ka Burera urubyiruko rwasabwe “kwiharika” rugahanga imirimo iruteza imbere.

Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikorabunga (MYICT) watangije iyo gahunda, yavuze ko ukwezi kwahariwe urubyiruko kwatekerejwe n’urubyiruko ubwarwo kugira ngo narwo rumenyekanishe ibyo rukora.

Mbabazi avuga ko ukwo kwezi gufite akamaro kuko kuzatuma ibikorwa by’urubyiruko bigaragara.

Agira ati:“Akenshi ibikorwa by’urubyiruko ntibigaragara. Hagaragara ba rwiyemezamirimo bahambaye. Kandi bishobora gutangira ari ibikorwa bitoya bikazamuka n’abandi bakabibonera ho nk’urugero rwiza bakabikora.”

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka