Banki ya Kigali yashimiye abanyamuryango bamaranye na yo imyaka isaga 30

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwashimiye abanyamuryango bakoranye urugendo rw’igihe cy’imyaka isaga 30 bakorana umunsi ku wundi, mu bikorwa bitandukanye.

Ni abanyamuryango bashimiwe bagahembwa mu byiciro bitandatu birimo Aguka, Mugabekazi, Gwiza, Ubuntu Legacy, Umurage, hamwe n’ikindi cya Nanjye Ni BK cyiswe Akaramata, hakaba haragendewe ku buryo basanzwe bakoranamo na BK.

Mu cyiciro cya Aguka hahembwemo ibikorwa bya Sina Gerard, icya kabiri ari cyo Mugabekazi gihembwamo abarimo Anne Marie Kantengwa, na Chez Lando Hotel, naho icyiciro cya Gwiza gihemberwamo abarimo Classic Hotel, haza icyiciro cya Ubuntu Legacy cyahembewemo Diana Fossey Gorilla Fund International, Umurage, cyahembewe abarimo Sulfo Rwanda Ltd hamwe na Nanjye Ni BK, Akaramata yahembewemo abarimo Charles Karara bamaranye igihe cy’imyaka irenga 50 n’iyo banki.

Bamwe mu banyamuryango bamaze igihe kigera ku myaka 30 bakorana na BK baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko mu gihe bamaze bakorana na yo, byabafashije kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi mu iterambere ryabo.

Theobald Mporanyi ni umwe mu banyamuryango batangiranye na BK mu gihe cy’imyaka 30 ishize. Avuga ko byinshi amaze kugeraho mu buzima bwe, byagizwemo uruhare na Banki ya Kigali, kubera ko umushahara yahembwaga utari kubimufashamo wonyine.

Ati “BK yagiye ituba hafi kuko ikibanza cya mbere naguze umushahara ntabwo wari uhagije, natse icyo bita ‘avance sur salaire’ (inguzanyo ku mushahara), BK ibimfashamo ngura ikibanza, maze kubishyura nongera nsubirayo mbaka inguzanyo yo kubaka inzu, barayimpa, imodoka nagiye mbona nagiye nzifata muri BK.”

Yongeraho ati “Ahantu ntuye icyo gihe hari ibura ry’amafaranga muri 2008-2009 abari mu gihugu barabizi, icyo gihe BK narayegereye ngura inzu, ahantu ndi nahaguze Miliyoni 39 Frw, nari mfite icya kabiri inyongereraho, nongeraho n’imodoka, ku buryo nari mfite umwenda ugera hafi muri Miliyoni 100, zose nzishyura neza bangira inama, sinigeze ngira ikirarane na kimwe, turakorana ni Banki nziza.”

Igikorwa cyo gushimira abanyamuryango bamaranye imyaka irenga 30 na BK, ngo gifitanye isano n’imyaka 30 Igihugu kirimo kwishimira ko ishize cyiyubaka, bityo na BK igasanga nta mpamvu yo kudashimira abakiriya bamaranye icyo gihe kuko ari abafatanyabikorwa mu kubaka ubukungu bw’Igihugu, aho bahisemo kwagura no kubaka ibikorwa byabo babinyujije muri BK.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko muri iyo myaka ibikorwa bya Banki ndetse n’abakiriya byagutse mu buryo bugari yaba mu gutanga akazi ku Banyarwanda ndetse no kubaka ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Iyo tubona ko ubukungu bwaguka ni aba bantu baba babiri inyuma, bakora kugira ngo ubukungu bw’Igihugu bukomeze bwaguke, natwe rero ubucuruzi bwacu ni ugucuruza amafaranga no gutanga serivisi z’imari. Turishimana n’abakiriya bacu ko iyo myaka 30 twese twarakuranye, tugeze ahantu heza dushobora kureba imyaka 30 iri imbere ukuntu dushobora gukomeza kubakana ubukungu bw’Igihugu cyacu.”

Kimwe n’ibindi bigo, BK na yo yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko uretse kuba yaraburiyemo abakozi 15, ibikorwa remezo na byo byari byarangijwe, ariko nyuma y’imyaka 30 bakaba bamaze kwiyubaka ku buryo bafite amashami arenga 60 hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abakiriya barenga ibihumbi 400 bakorana umunsi ku wundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka