U Bufaransa bwamaganye abaganga batanga ‘icyemezo cy’ubusugi’
Leta y’u Bufaransa irimo gutegura ibihano bigenewe abaganga batanga impapuro zitwa "icyemezo cy’ubusugi" (Certificat de virginité) zihabwa abagiye kurushinga binyuze mu madini.
Ni umushinga w’itegeko rirwanya icyo Perezida Emmanuel Macron yise "ubuhezanguni bushingiye kw’idini rya Isilamu" ibi kandi bikaba byamaganwa n’umuryango w’Abibumbye (ONU) usaba ko gusuzuma ubusugi bihagarikwa.
Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa ANCIC ritanga inama mu bijyanye no gukuramo inda rivuga ko guhagarika gukora ibi bipimo by’ubusugi bisaba umurimo ukomeye wo kwigisha abantu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa avuga ko umushinga w’iri tegeko, kuri ubu utaraganirwaho n’abanyapolitiki b’u Bufaransa, usaba ko umuganga uwo ari we wese uzatanga icyemezo cy’ubusugi azahanishwa gufungwa umwaka wose, agatanga n’ihazabu y’ibihumbi cumin a bitanu by’ama euro.
Nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’Abafaransa yitwa France3, mirongo itatu ku ijana (30%) by’abaganga bo muri icyo gihugu bavuga ko basabwe izi mpapuro kandi ko benshi muri bo babyanze.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko n’ubwo umuntu yaba umuhanga wo gupima akoresheje amaso cyangwa intoki adashobora kwemeza neza niba umugore cyangwa umukobwa amaze gukora cyangwa atarakora imibonano mpuzabitsina. OMS ivuga kandi ko ibi ari uburyo bwo kubangamira uburenganzira bw’abakobwa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abakobwa nyamwinshi barongorwa atari amasugi.Ariko mu myaka ya kera,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari vierge.Muli iki gihe,gusambana byabaye nk’umukino.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.