Suède: Kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ngo ni ikimenyetso cy’ubukure ku rubyiruko

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Kaminuza ya Skövde yo mu gihugu cya Suède buragaragaza ko urubyiruko rwo muri cyo gihugu rufata kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’ikimenyetso cy’ubukure aho kuba ikibazo.

Ubu bushakashatsi buvuga ko kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Chlamydia cyangwa verrues genitals bidateye isoni na gato.

Urubyiruko rw’igitsina gabo muri Suède rwemeza ahubwo ko kwandura izi ndwara ari ishema kuko bigaragaza ko bamaze kuba abagabo.

Kugeza ubu abagera ku bihumbi ijana mu rubyiruko rwo muri icyo gihugu bamaze kwandura indwara ya Chlamydia.

Ibi bisobanuye ko 10% by’abaturage ba Suède baba baranduyeho indwara ya Chlamydia mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abamaze kwanduraho indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina babarirwa kuri 1%.

Mu gihe urubyiruko rwa Suède rwishimira kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsana, ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko nta cyiza na kimwe gituruka ku ndwara ya Chlamydia ahubwo ko itera ubugumba haba ku bagabo kimwe no ku bagore.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gihugu se ko numva kuharerera umwana bitoroshye!!! Nizeye ko MUTUELLE yabagezeho, bityo bavuzwa badahenzwe.

yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka